Burundi: Ishyamba rya Kibira ryabonetsemo imirambo isaga 30 y’abasirikare bambaye imyenda ya FARDC

May 27, 2024 - 05:11
 0  441
Burundi: Ishyamba rya Kibira ryabonetsemo imirambo isaga 30 y’abasirikare bambaye imyenda ya FARDC

Burundi: Ishyamba rya Kibira ryabonetsemo imirambo isaga 30 y’abasirikare bambaye imyenda ya FARDC

May 27, 2024 - 05:11

Nibura imirambo 32 y’abasirikare bambaye impuzankano y’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, yabonywe mu Ishyamba rya Kibira ryo mu Burundi, ku gice gikora kuri Komini ya Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.

Iyi mibiri bivugwa ko yabonywe n’abarinzi b’iri shyamba mu bihe bitandukanye bitarenze ukwezi, icyakora ubutegetsi bw’u Burundi ntibwigeze buhakana cyangwa ngo bwemeze ayo makuru nk’uko SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iyi mirambo 32 yabonywe n’aba barinzi ku misozi ibiri itandukanye irimo uwa Nderama n’uwa Kiruhura, mu bilometero 10 uvuye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

Kugeza ubu,uwahaye iki kinyamakuru amakuru asobanura ko bigoye cyane "kumenya imyirondoro w’aba bantu bitwaje intwaro".

Amakuru aturuka mu gisirikare agira ati: “Imirwano hagati y’abasirikare ba FDNB (Ingabo z’igihugu z’Uburundi) n’izi nyeshyamba zikomoka mu Rwanda mu bihe byashize yateje impfu nyinshi kuri zo.” .

Bivugwa ko iyo mirambo ari iy’inyeshyamba zirwanya u Rwanda zimaze igihe ziba mu ishyamba rya Kibira, nubwo uburyo zishwemo byo bitatangajwe.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace gakora ku ishyamba bagaragaje ko izi nyeshyamba zitacyihisha, kuko zihora zigaragara mu bice bitandukanye byo mu Burundi nko mu Isoko rya Ndora zije gusahura ibyo kurya.

Aba baturage bavuze ko batewe ubwoba n’izi nyeshyamba. Muri iri shyamba hakunze kubonwa imirambo myinshi bikarangira hatamenyekanye aho yaturutse.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461