Burundi: Habaye impanuka iteye imodoka itwara ibinyobwa bya Brarudi yakoze impanuka icikamo kabiri igitaraganya

Burundi: Habaye impanuka iteye imodoka itwara ibinyobwa bya Brarudi yakoze impanuka icikamo kabiri igitaraganya
Imodoka itwara ibinyobwa bya Brarudi mu Burundi yakoze impanuka ibigemuye aho bisanzwe bicururizwa.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 29 Werurwe 2024 nibwo imodoka yari itwaye ibinyobwa bya Brarudi yakoze impanuka.
Iyi modoka yakoreye impanuka mu muhanda RN18, mu gace ka Makamba, komine Rusaka, ho mu ntara ya Mwaro, ahagana saa sita z’amanywa.
Abaturage babonye iyi mpanuka babwiye itangazamakuru ko yaguye maze igahita icikamo kabiri aho igice umuyobozi w’ikinyabiziga yicaramo cyatandukanye n’ahaba hari ibyo ipakiye.
Iyi mpanuka ikiba, uwari utwaye iyi modoka yahise agwa igihumure mu gihe umufasha we (convoyeur) yakomeretse mu mutwe.
Ikinyamakuru Jimbere kivuga ko ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahise ritabarira hafi, aho abakomerekeyemo bahise bajyanwa ku ivuriro ryari hafi aho.
Nta muntu waburiye ubuzima muri iyi mpanuka uretse ibinyobwa yari itwaye byahangirikiye.