Burundi: Byakomeye Imbonerakure yishwe na bagenzi ba yo bayihotoye

Burundi: Byakomeye Imbonerakure yishwe na bagenzi ba yo bayihotoye
Claude Nahayo, umwe mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, yahotowe na bagenzi be mu ijoro ryo ku cyumweru ahagana mu ma saa 11h. Imbonerakure esheshatu zifunzwe na polisi ya Mpanda mu ntara ya Bubanza (uburengerazuba bw’u Burundi).
Uwahohotewe yapfiriye mu bitaro bya Mpanda, nyuma y’isaha imwe yibasiwe na bagenzi be mu gace ka Murengeza nk’uko tubikesha urubuga rwa SOS Médias Burundi.
“Claude yari amaze umunsi mu nama y’ishyaka CNDD-FDD i Mpanda. Nimugoroba, yagiye mu kabari gufata akarahure. Ahagana mu ma saa tanu z’ijoro, yasubiye mu rugo ariko mbere yo kugera iwe, yaguye mu gico cyatezwe n’izindi Mbonerakure. Yarahotowe, gutabaza kwe kwatinze kwumvwa. Twasanze arimo gupfa tumujyana mu bitaro bya Mpanda, apfa hashize umwanya muto yakiriwe muri urgences, ”ibi bikaba byavuzwe n’umuturage wa Murengeza.
Urupfu rw’uyu se w’abana batatu, bivugwa ko yari Imbonerakure igira ishyaka ryinshi, rwemejwe n’abaganga ahagana mu gicuku. Muri iryo joro nyine, abategetsi bafashe Imbonerakure ebyiri.
“Ibintu by’imyenda byavumbuwe, bihishwe aho uwahohotewe yabonetse. Ibi byadufashije gufata abandi bantu bakekwa ”, ibi bikaba byavuzwe n’umwe mu bagize ishyaka riri ku butegetsi i Murengeza witabiriye icyo gikorwa.
Nk’uko amakuru aturuka muri polisi abitangaza, muri rusange, abantu barindwi, barimo batandatu bagize urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Mpanda. Aba batandatu nabo bari batumiwe mu nama imwe n’uwahohotewe. Uwa karindwi ni umuturanyi wa Claude Nahayo.