Burundi: Abaturage bakuwe umutima n'indirimbo z'Imbonerakure

Burundi: Abaturage bakuwe umutima n'indirimbo z'Imbonerakure
Abaturage bo muri Komini ya Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’igihugu cy’u Burundi, bahangayikishijwe n’ibiterane bitegurwa n’Imbonerakure. Uru rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, rwateguye ibi biterane ku itariki ya 1 Werurwe, baririmba indirimbo zateye ubwoba abaturage.
Abaturage, batinya ibyo bikorwa by’Imbonerakure, ni abaturage bo mu gace ka Shatanya muri Komini ya Gitega no mu duce tuhakikije. Bagaragaza ko ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 1 Werurwe, itsinda ry’Imbonerakure ryazengurutse inzira zose zo mu gace ka Shatanya.
Amakuru aturuka aho agera kuri Radio RPA dukesha iyi nkuru avuga ko bari abantu bagera kuri mirongo itanu, bose bambaye imyenda ibirango by’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.
Icyateye ubwoba abaturage cyane ngo ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo baririmbaga. Bati: “Baririmbaga ko bagiye kurwanya abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.»
Abatuye i Gitega barasaba abayobozi babifitiye ububasha n’abayobozi b’ishyaka rya CNDD-FDD guhagarika iyi myitwarire ibangamira umutekano wabo.
Iki kinyamakuru kivuga ko cyagerageje kuvugana na Jacques Nduwimana, umuyobozi wa komini Gitega ariko ntibyagikundira.