Burundi: Abanyekongo barashinja polisi kubambura amajerekani agera ku 4500 angana na litiro ibihumbi 90

Burundi: Abanyekongo barashinja polisi kubambura amajerekani agera ku 4500 angana na litiro ibihumbi 90
Abanyekongo bakorera ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peterori bakorera mu gihugu cy’u Burundi, bashinja igipolisi cy’iki gihugu kubambura amajerekani agera ku 4500 angana na litiro ibihumbi 90.
Aya mabido bayambuwe ku wa Kane w’iki Cyumweru dusoje, aho bemeje ko bayambuwe n’abapolisi b’u Burundi bakorera mu gace ka Gatumba. Bavuga ko bayabambuye ubwo bari baje kuyacuruza ariko ari no mu buryo bwo gufasha Abarundi bafite ikibazo cyo kubura lisansi.
Jean Nduwimana, umuvugizi w’ishyirahamwe ,OLUCOM, avuga ko igipolisi kitari gikwiye kwambura aba bacuruzi kuko bafite uruhare mu gufasha igihugu.
Jean Nduwimana yanasobanuye ko leta y’u Burundi igomba guha agaciro Abanyekongo ngo kuko haribyo bafasha iki gihugu. Yongeyeho kandi ko Leta y’u Burundi ikwiye kureka aba Banye-kongo bagakomeza ubucuruzi bwabo.
Avuze ibi , mu gihe u Burundi busanzwe bufite ikibazo bumaranye imyaka ibiri cyo kubura igitero. Abaturage kuri ubu bakomeje gutakamba basaba Leta ko yabafasha bakabona linsasi kuko bamwe babuze uko bagera mu mirimo yabo.