Burundi: Abantu bataramenyekana bagabye igitero ku kinyamakuru Iwacu

Jun 26, 2024 - 12:09
 0  162
Burundi: Abantu bataramenyekana bagabye igitero ku kinyamakuru Iwacu

Burundi: Abantu bataramenyekana bagabye igitero ku kinyamakuru Iwacu

Jun 26, 2024 - 12:09

Mu ijoro ryo ku wa mbere, abantu batamenyekanye bateye amabuye ku biro by’ikinyamakuru Iwacu biherereye mu mujyi w’ubucuruzi wa Bujumbura.

Abayobozi b’iki kinyamakuru cyigenga basobanura iki gikorwa nk’iterabwoba kandi bahamagarira CNC kugira icyo ikora nkuko SOS Médias Burundi ibitangaza.

Kuri uyu wa kabiri, umunyamakuru wa SOS Médias Burundi wagiye ku kinyamakuru Iwacu,yavuze ko amabuye hafi icumi agaragara.

Andi mabuye ntabwo agaragara neza kuko avanze nandi menshi yari asanzwe muri Parikingi. Imodoka esheshatu zari ziparitse aho ntabwo zangijwe.

Mu gice cy’amajyepfo y’uruzitiro rwa Iwacu hari ibiro bya polisi. Abakozi baho ni bo batabaye.

Amabuye yatewe hejuru y’inyubako ikoreramo icapiro Iwacu iri hafi y’inyubako y’ubwanditsi bukuru.

Ati: “Hari mu ma saa moya n’igice z’umugoroba. Nari nkiri mu biro nkosora inkuru zimwe. Abashinzwe umutekano bambwiye ko hari abagizi ba nabi badasanzwe baje kubura nyuma.

Ibi bikaba byavuzwe na Abbas Mbazumutima, umuyobozi wungirije ushinzwe icapiro muri Iwacu. Gutera amabuye byatangiye ubwo abashinzwe umutekano bajyaga kureba ibyabaga, nk’uko akomeza abivuga. Batekerezaga ko wenda ari abajura ariko sibyo.

Abbas Mbazumutima arasaba Inama y’igihugu ishinzwe itangazamakuru (CNC) guhamagarira abantu gutuza no kubaha. Kuri we, “ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ni imwe mu nkingi zikomeye za demokarasi. Gushaka gusenya iyi nkingi mu buryo runaka ni igitero kuri demokarasi. ”

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06