Burundi: Abagororwa bafungiwe muri gereza nkuru ya Ngozi inzara iravuza ubuhuha kuri bo

Burundi: Abagororwa bafungiwe muri gereza nkuru ya Ngozi inzara iravuza ubuhuha kuri bo
Abagororwa bafungiwe muri gereza nkuru ya Ngozi bamaze hafi ukwezi badafite ifu yo kubatekeramo igikoma n’ubumutsima ku buryo abadafite imiryango yo kubazanira ibiryo bashobora no kuhaburira ubuzima.
Iminsi 25 irashize nta biryo bibarizwa muri gereza nkuru ya Ngozi, aho kugeza ubu usanga buri muntu arya amagarama 300 gusa y’ibishyimbo kumunsi.
Abenshi mu bafungiye muri iyi gereza, ntibafite imiryango ishobora kubaha ibiryo muri iki gihe, aho usanga bafite intege nke cyane kubera inzara ndetse bakaba bamwe bashobora no kuhasiga ubuzima.
Abafunzwe bavuga ko batigeze bamenyeshwa impamvu zatewe no kubura kw’ifu y’ibigori bagasaba minisiteri ishinzwe imfungwa kubakemurira ikibazo kuko nabo ngo ari abantu. Aba bagororwa basaba kandi abagiraneza kubafasha babaha infashanyo y’ibiryo.
Maître Gustave Niyonzima uharanira uburenganzira bwa muntu, avuga ko kwamburwa ibiryo ari uguhohotera imfungwa ndetse ngo ni no kubura ubumuntu ku ruhande rw’abashinzwe gereza.
Yavuze ko abagororwa bafite uburenganzira bwo kurya bakurikije itegeko rya 2017 ryerekeye ubutegetsi bwa gereza n’imikorere yayo.
Yagize ati" Aba bafunzwe bambuwe uburenganzira. Ibi binyuranyije n’amahame y’Ubumuntu no kubaha umuntu. Minisiteri y’Ubutabera n’inzego z’ubuyobozi bwa gereza, bakwiye kwiga iki kibazo kigacyemuka burundu."
Gustave Niyonzima yahamagariye Leta gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo kugirango barokore ubuzima bw’imfungwa.