Buri mwaka n'itegeko ko dukora iki gitaramo 'Chorale de Kigali'

Buri mwaka n'itegeko ko dukora iki gitaramo 'Chorale de Kigali'
Chorale de Kigali yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y’igitaramo ngaruka mwaka kizaba ku cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023.
Ku wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2023 nibwo umuyobozi wa Chorale de Kigali yasobanuraga byinshi kuri iki gitaramo, yavuze ko ubu bitakiri ubushake ahubwo byahindutse itegeko bagomba kujya bagikora buri mwaka
yagize ati:" ubu ntamushobozi dufite bwahagarika iki gitaramo cyangwa ngo dusimbuke umwaka kuko itariki ijya kugera abakunzi bacu, abayobozi ba guverinoma n'abandi benshi baduhamagara ngo imyiteguro muyigeze he?".
yakomeje avuga ko no mu bihe bitari byoroshye bya Covid-19 igitaramo cyabaye, bityo rero ntayindi mpamvu yatumpa badataramira abakunzi babo.
ndetse yaje kongera abwira itangazamakuru ko buri mwaka bagira igisa nko gutungurana ndetse no kongeramo udushya doreko uyu mwaka bafite abatoza baturutse mu bindi bihugu ndetse hakaba haratojwe n'abana bato kandi nabo bazafatanya mu gitaramo.
Asoza yavuzeko umuntu uzitabira iyi Christimas Carols Live Concert azataha anyuzwe ndetse cyane.
Iki gitaramo ngaruka mwaka biragaragara ko gikunzwe ntabatari bake kuko bigaragarira ku mibare y'abaterankunga ndetse n'abitabira.
uburyo bwashyizweho bwo kugura amatike ni bwinshi kuburyo ntawahejwe yaba utunze smartphone cyangwa utayitunze.
Ku muntu uzagurira itike ye mbere y’igitaramo izaba igura amafaranga ibihumbi bitanu(5000frw) mbere y’igitaramo ,ku munsi w’igitaramo ho izaba igura ibihumbi icumi(10000frw)ahasazwe, utazagura iya 25000frw mbere, ku munsi w’igitaramo azayigura ibihumbi 50000frw.
By’umwihariko ku muntu uzagura itike ye afite ikarita ya BK Arena azagabanyirizwaho 25%.
Ku muntu utazabasha kugirira itike kuri murandasi cyangwa ku muryango ashobora kunyarukira kuri Paruwsi ya St Famille,Katedrali st .Michel,Regina Pacis(Remera),Karoli Kwanga(Nyamirambo),Saint Jean Bosco(Kicukiro).
Kandi ushobora no kuzisanga kuri Saint Paul Bar,Bourbon Coffee UTC, Bourbon Coffee MTN Centre Nyarutarama,Camellia CHIC,Camellia Kisiment, Camellia Makuza Peace Plaza,La Gardiene Kiyovu,Uncle’s Restaurant Kicukiro .
Niba ushaka kugura itike yawe online kanda hano hasi:
https://ticqet.rw/
Urahita ubona ahanditse 'Christimas Carols Live Concert' uhakande.