Burera: Umubyeyi avuga ko akeneye miliyoni 5 kugira ngo avuze umwana we wavukanye ubumuga bw’akaguru

Burera: Umubyeyi avuga ko akeneye miliyoni 5 kugira ngo avuze umwana we wavukanye ubumuga bw’akaguru
Umubyeyi witwa Nyirabarore Drocella, Umudugudu wa Kabaya, Akagari ka Karangara mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, avuga ko akeneye miliyoni 5 kugira ngo avuze umwana we wavukanye ubumuga bw’akaguru kubera ko kugeza ubu mu myaka 7 avuza uwo mwana nta bushobozi asigaranye.
Yagize ati: “Abenshi iyo babonye uyu mwana wanjye, abenshi bavuga ko arwaye imidido nyamara ntabwo ari byo kuko yavukanye ubumuga bw’akaguru uko agenda akura n’akaguru kagenda kabyimba, tekereza ko ku myaka ye 7 afite ibilo 35, naravuje hose ngeze ubwo naniwe, navuje CHUK, nagiye mu bitaro bya Butaro ndananirwa kugeza ubu rero banyohereje mu bitaro bya Murago muri Uganda ubu nta bushozi mfite bwo kuvuza uyu mwana.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ashengurwa no kuba umwana atabasha kugenda kandi yanagera ku ishuri abana bakamunnyega bamukwena
Yagize ati: “Umwana wanjye iyo ageze ku ishuri usanga abandi bamuzenguruka bavuga ngo afite ukuguru nk’ukw’inzovu ku buryo no gusubira mu ishuri yabyanze burundu kuko urumva baramukomeretsa hari n’ababyeyi bannyega ngo umwana wanjye yamugaye igice kimwe ntacyo azamarira rwose ahari abagiraneza bamfashe kuvuza uyu mwana.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uko umwana agenda akura kandi agenda abyimba mu gice cyo ku nda mu cyerekezo cy’ukuguru kwamugaye ngo n’impyiko zigenda zirushaho kumererwa nabi.
Umwe mu baturanyi ba Nyirabarore witwa Captoline Nyirakaboneye yavuze ko kuba uriya mwana afite ubumuga nka buriya ari ikibazo gikomeye cyane kuko ngo uriya muryango nta mikoro usigaranye.
Yagize ati: “Nyirandore yaravuje kugeza ubwo ibintu bimushizeho, gusa aramutse abonye abaterankunga uriya mwana yavuzwa agakira ni ko mbbona kuko uko akura ni ko n’ubumuga bwe bugenda bwiyongera, ariko kandi nta kintu mbona cyarengera uriya muryango kuko basigaranye ikibanza gusa, kandi uriya mwana nawe usanga bitoroheye umuryango kuko babura aho bamusiga bagiye mu mirimo kuko ntashoboye kugenda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Ndayisaba Egide avuga ko ikibazo cy’uburwayi bw’uriya mwana abuzi ariko ko na bo bakora ubuvugizi ku nzego zibakuriye.
Yagize ati: “Ikibazo cy’uriya mwana wa Nyirabarore turakizi, mu minsi ishize twamukoreye ubuvugizi ajya kwivuriza muri CHUK, ntabwo twari duherutse kumva amakuru ye ariko noneho ubwo twamenye ko umwana akomeje kuremba akaba yarahawe uburenganzira bwo kujya kuvuza umwana muri Uganda tuzakomeza kumukorera ubuvugizi.”
Ku bijyanye no kwiga yavuze ko basaba abanda banyeshuri n’abarezi kumenya ko nawe afite uburenganzira bwo kwiga.
Ati: “Ibyo kwiga byo turasaba abanyeshuri bagenzi be n’abarezi gukomeza guha uriya mwana agaciro hakumirwa abashobora kumuhohotera.”
Uwo mubyeyi Nyirabarore avuga ko amaze gukoresha ageze kuri miliyoni zisaga 2 yakuye mu mirima ye ndetse n’inka yari atunze kuri ubu ngo akaba nta kintu kindi asigaranye cyamurwanaho ngo avuze umwana we uretse aho atuye.