Burera: Inzoga z’inkorano zirimo iyitwa Kunjakunja n’Umutaragweja zikomeje guteza umutekano muke bikomeye, umugabo uyisomyeho ntamenya iwe

Aug 10, 2024 - 03:35
 0  323
Burera: Inzoga z’inkorano zirimo iyitwa Kunjakunja n’Umutaragweja zikomeje guteza umutekano muke bikomeye, umugabo uyisomyeho  ntamenya iwe

Burera: Inzoga z’inkorano zirimo iyitwa Kunjakunja n’Umutaragweja zikomeje guteza umutekano muke bikomeye, umugabo uyisomyeho ntamenya iwe

Aug 10, 2024 - 03:35

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera, bavuga ko batewe impungenge na bagenzi babo banywa inzoga z’inkorano harimo izitwa Kunjakunja n’Umutaragweja.

Izo nzoga uko ari amoko 2 iyahawe izina rya Kunjakunja iba ikoze mu mutobe w’ibitoki ariko ngo ikaba yongewemo ibindi bintu harimo n’umusemburo w’imigati bita pakimaya, n’ifumbire yitwa NPK, iyo bita Umutaragweja yo ngo ikozwe mu masaka hakiyongeramo bimwe mu bigize Kunjakunja.

Manirakiza Cyprien wo mu Kagari ka Nkumba yagize ati: “Iyi nzoga bita Kunjakunja ni kimwe mu bihungabanya umutekano wa hano, usanga zigura amafaranga make kuko nta nzoga muri zo igura amafaranga arengeje 400 ku icupa, umaze kunywa iyi nzoga ikozwe mu mamera yitwa Umutaragweja ni ibiyobyabwenge, umaze kuyinywa aranduranya.”

Maniraguha Donatille yagize ati: “Iki gice cyacu rero kubera kumenyera za kanyanga bumva ko kunywa ibintu bikaze ari bwo baba banyoye, hano Umutaragweja utuma abagabo baturaza ku ijoro kubera ubusinzi, tekereza umuntu kunywa ibintu birimo ifumbire, amatafari, urumva yagira ubuzima bwiza, usanga abagabo bazungera, turasaba ko izi nzoga zicika.”

Akomeza avuga ko hari n’abagabo bamara kunywa Imitaragweja ntibamenye iwabo.

Yagize ati: “Abagabo cyangwa abagore bamaze kunywa Imitaragweja cyangwa Kunjakukunja, bumva Bashaka kwishora mu ngeso mbi, hari abagabo rero basigaye bibona mu ngo z’abandi bamwe bagakubitirwayo, izi nzoga ziduhungabanyiriza umutekano, kandi ibi ni kimwe mu bituma n’imiryango imwe irwaza bwaki kuko nta bwuzuzanye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Solina Mukamana avuga ko ikibazo cy’inzoga z’inkorano atari akizi, gusa ko bagiye gushyiramo imbaraga kugira ngo akomeze kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Uretse na ziriya nzoga z’inkorano ibintu bitujuje ubuziranenge tubigendera kure, niba koko izo nzoga zikigaragara mu Karere kacu byaba ari ikibazo ntabwo nari mbizi gusa njye n’inzego dukorana tugiye kubikurikirana kuko zangiza ubuzima bwa muntu, mbonereho kandi no gukebura abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge ko babicikaho.”

Muri ako Karere ka Burera cyane mu Mirenge ya Rugarama na Kinoni, hakunze kuvugwa inzoga z’inkorano harimo yewe muntu, Sinzi unsambanyije, Umumanurajipo, Nzoga ejo n’izindi zose ngo bazikora bagamije gusinda byihuse kandi ku giciro gito.

Source: Urukiko 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461