Buravan yari kuba yujuje imyaka 29! Agahinda karacyari kose ku bakoranye nawe ndetse n'abafana be

Apr 28, 2024 - 06:21
 0  181
Buravan yari kuba yujuje imyaka 29! Agahinda karacyari kose ku bakoranye nawe ndetse n'abafana be

Buravan yari kuba yujuje imyaka 29! Agahinda karacyari kose ku bakoranye nawe ndetse n'abafana be

Apr 28, 2024 - 06:21

Abakunzi b’umuziki w’umuhanzi Burabyo Dushime Yvan wamamaye nka Yvan Buravan n’ababaye hafi ye ibihe bye byose yamaze ku Isi, babyutse bifuriza isabukuru nziza uyu musore wavuye mu mubiri mu rukerera rwo ku wa 22 Kanama 2022.

Uyu musore wavutse ku wa 27 Mata 1995, yitabye Imana azize ‘Kanseri’ aho yaguye mu bitaro byo mu Buhinde nyuma yo kujya kwivuriza mu Rwanda no muri Kenya, bikaba iby’ubusa.

Buravan kuva yatangira umuziki mu 2016, yatangiye kwerekana ubuhanga buhambaye binatuma yoroherwa no kwigarurira igikundiro mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Ntibyarangiye aho cyane ko nyuma yatangiye gucengera ku isoko mpuzamahanga, agatabaruka amaze kuba icyamamare ku ruhando mpuzamahanga akegukana, igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, (RF) cyitwa Prix Découvertes yegukanye ku itariki 8 Ugushyingo 2018.

Na n’ubu intimba iracyari yose ndetse bamwe iyo umuvuze baraturika bakarira kubera amarangamutima, mbese ibisebe ku mitima biracyari bibisi.

Uyu musore wujuje imyaka 29 nyuma y’ibiri avuye mu mubiri, ntabwo byabujije abakunzi be ndetse n’abamubaye hafi kumwifuriza isabukuru.

Nka Tizzo babanye igihe kinini, yanditse kuri instagram, ati “Isabukuru nziza mu ijuru muvandimwe. Ndagukumbuye.’’

Jean Marie Mukasa washinze New Level yafashije cyane Buravan, yanditse yifuriza isabukuru nziza uyu musore wakundwaga na benshi.

Umusizi Junior Rumaga wanakoranye igisigo n’uyu muhanzi bise ‘Intango y’Ubumwe’ yanditse, ati “Mukuru wanjye, ngiye kongera kubikora ariko ni inde ugiye kongera kubikora? Ni igihe cyanjye gishya. Isabukuru nziza Nkongi cyane Yvan Buravan, era nshuti ya Ndabarasa.’’

Malaika Uwamahoro yanditse agaragaza ko akumbuye uyu muhanzi.

Ruti Joel we yanditse kuri Instagram ubutumwa, agira ati “Urakumbuwe cyane.’’

Alyn Sano, umwe mu bahanzi bakunzwe babanye na Buravan igihe kinini mu kazi k’umuziki yabwiye IGIHE ko amwibukira ku buryo yahoraga ari imbere mu mitekerereze no mu mikorere.

Ati “Hari byinshi yakoraga twebwe ubwacu n’uyu munsi hari benshi batarabikora. Yari ingenzi cyane mu buhanzi pe. Icyo twamwigiraho ni ugukoresha igihe cyacu neza kuko ntikizahoraho!”

Ruti Joel wabanye na Yvan Buravan mu itorero Ibihame by’Imana, yabwiye IGIHE ati “Yvan Buravan ni mwinshi cyane njyewe ni umusangirangendo wanjye udasimburwa kuko ibyo twaganiraga tujya inama nibyo nkigenderaho kandi bingirira umumaro ukomeye”

Yvan Buravan yaririmbaga umuziki wo mu njyana ya R&B ariko yatabarutse yaratangiye umushinga wo guteza imbere injyana gakondo ahereye kuri album yise Gusakara iriho ibihangano biri mu mbyino za Kinyarwanda.

Abashinzwe gukurikirana ibihangano bye bafatanyije n’umuryango we batangije umuryango urwanya Cancer y’impindura nk’indwara yashyize ku iherezo ubuzima bwa Yvan Buravan.

Uretse ibyo ubu hagiye gutangirwa iserukiramuco ryitiriwe Buravan ryiswe ‘Twaje Fest’. Ibijyanye naryo ntabwo birasobanurwa byose kuko byatangajwe ku rubuga rwe rwa Instagram rwe rukoreshwa n’umuryango we ubu. 

Ubuyobozi bwa Yvan Buravan Foundation bwabwiye IGIHE ko hari gutegurwa igitaramo cyitwa Twaje Fest, ku buryo mu minsi iri imbere hazatangazwa amatariki n’aho kizabera.

Buti “Yvan Buravan yari kuba yujuje imyaka 29, nk’uko yabiririmbye urwibutso rwiza ntirupfa. Tumenyesheje abantu bose ko Yvan Buravan yari afite inzozi zo kuzakora igitaramo cyitwa Twaje Fest, vuba cyane tuzabatangariza amakuru arambuye”. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06