Bujumbura: Ibigo by’amashuri byasabye ababyeyi kuzajya birwariza bakageza abana babo ku mashuri kuko kubona Lisansi byabaye ingume

Jun 18, 2024 - 17:11
 0  100
Bujumbura: Ibigo by’amashuri byasabye ababyeyi kuzajya birwariza bakageza abana babo ku mashuri kuko kubona Lisansi byabaye ingume

Bujumbura: Ibigo by’amashuri byasabye ababyeyi kuzajya birwariza bakageza abana babo ku mashuri kuko kubona Lisansi byabaye ingume

Jun 18, 2024 - 17:11

Ibigo by’amashuri bikorera mu mujyi wa Bujumbura, byasabye ababyeyi bajyaga bakoresha imodoka z’ibigo bageza abana babo ku mashuri kwirwariza kuko kubona Lisansi byabaye ingume.

Ibi rero byatumye ababyeyi batandukanye batangira kwitotomba kuko ngo usanga bibagora kujyana abana babo ku mashuri. Uretse abanyeshuri bagorwa no kugera ku mashuri, abarimu na bo ngo batinda kugera ku mashuri abandi ugasanga bataye akazi.

Haciye imyaka ibiri irenga Uburundi bwugarijwe n’ubukene bw’ibikomoka kuri Peterori byatumye imirimo y’ubucuruzi imwe ihagarara, ibiciro ku bicuruzwa birazamuka bikabije.

Bamwe mu baganiriye na BBC gahuza, bavuga ko abatwaraga imodoka bamwe baziretse bayoboka amapikipiki. Hari nabahisemo kuva mu mijyi bayoboka mu byaro gushakirayo ubuzima.Bamwe mu bashoferi b’Ababarundi bari barayobotse inzira ya Congo muri Uvira kugura Lisansi ariko baje gukomwa mu nkokora no kuba imvura yarangije imihanda banyuragamo.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Guverinoma y’u Burundi yavuze ko igiye gushyira imbaraga mu kuzamura igihingwa cya kawa n’amavoka bikajya bigurishwa mu mahanga maze amadevize avuyemo agakoreshwa mu kugura ibikomoka kuri Peterori. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06