Bugesera: Umusaza w'imyaka 77 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13

Bugesera: Umusaza w'imyaka 77 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, dosiye y’umugabo w’imyaka 77 wasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, bumusabira gufungwa by’agateganyo.
Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru bivuga ko cyakorewe mu Kagari ka Gihembe, Umurenge wa Ngeruka, mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 27 Mutarama 2025.
Kuri uwo munsi, ngo uregwa yasambanyije uwo mwana, nyuma yo kumusanga akina n’abandi bana ku irembo rye, abo bana bandi akabaha amafaranga ijana (100 FRW) ngo bajye kugura biscuit akamusigarana, bamara kugenda akamujyana mu cyumba akamusambanya.
Umwana wasambanyijwe avuga ko ari inshuro ya kabiri uyu musaza yari amusambanyije, ndetse hari n’umutangabuhamya wemeje ko yabonye uwo mwana asohoka mu cyumba cy’uwo musaza.
Ku ruhande rwe ariko, uregwa ahakana icyaha akurikiranweho nkuko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Icyaha cyo gusambanya umwana, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.