BREAKING NEWS: Kaminuza zugarijwe n’imyigarambyo y’abanyeshuri bamagana ibikorwa bya Israel muri Gaza

May 4, 2024 - 09:22
 0  125
BREAKING NEWS: Kaminuza zugarijwe n’imyigarambyo y’abanyeshuri bamagana ibikorwa bya Israel muri Gaza

BREAKING NEWS: Kaminuza zugarijwe n’imyigarambyo y’abanyeshuri bamagana ibikorwa bya Israel muri Gaza

May 4, 2024 - 09:22

Gicurasi ni ukwezi gukunze kurangwamo ibirori byo gusoza amashuri muri kaminuza zitandukanye muri Amerika, icyakora kuri iyi nshuro ibintu bishobora guhinduka mu buryo budasanzwe.

Impamvu ni uko uku kwezi guhuriranye n’ibihe bikomeye by’imyigaragambyo y’abanyeshuri, iri kwamagana intambara Israel ihanganyemo na Hamas, intambara iri kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’Abanya-Palestine batuye muri Gaza.

BBC itangaza ko nibura imyigaragambyo irenga 140 yabaye muri Leta 45 zo muri Amerika, kandi yose ikabera mu mashuri makuru na za kaminuza.

Aba banyeshuri bari kwifatanya na Palestine iri guca muri ibi bihe bikomeye, ari nako yamagana Israel. Mu rwego rwo kugaragaza agahinda kabo, aba banyeshuri bari gukora imyigaragambyo karundura muri kaminuza zabo, ibiri kugira ingaruka ku myiteguro yo gusoza amashuri iteganyijwe vuba aha muri kaminuza nyinshi.

Polisi yakunze kwitabazwa mu guhangana n’iyi myigaragambyo, ndetse abarenga 100 bamaze gutabwa muri yombi, icyakora ibi ntibihagije mu gukemura iki kibazo kuko aba banyeshuri bakomeje kurya karungu.

Ku rundi ruhande, abanyeshuri bari gutegura uburyo bazakomeza kwigaragambya muri ibi bihe, imwe mu migambi bafite ikaba irimo kuzasohoka mu birori byo gosoza amasomo yabo, cyangwa se bakavuza induru mu gihe hazaba hari gutambutswa imbwirwaruhame zitandukanye.

Abanyeshuri bariye karungu bamagana ibikorwa bya Israel mu ntambara iri guca ibintu muri Gaza
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268