Bombori bombori ku mbugankoranyambaga hagati ya Instagram yatangiye imigambi yo gutwara isoko rya TikTok

May 4, 2024 - 17:36
 0  131
Bombori bombori ku mbugankoranyambaga hagati ya Instagram  yatangiye imigambi yo gutwara isoko rya TikTok

Bombori bombori ku mbugankoranyambaga hagati ya Instagram yatangiye imigambi yo gutwara isoko rya TikTok

May 4, 2024 - 17:36

Nyuma y’uko TikTok iri mu byago bishobora gutuma ihagarikwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Instagram iri gukora ibishoboka byose kugira ngo yigarurire isoko ry’urwo rubuga, rusanzwe rufite abarukoresha barenga miliyoni 170 muri Amerika, rukaba ari rwo rwa mbere rwakoreshwaga n’abantu benshi bari hagati y’imyaka 15 na 34 muri icyo gihugu.

Instagram iri gukora ibi binyuze mu guhindura uburyo isangiza abayikoresha video bareba (algorithm), cyane cyane kuri video nto zizwi nka ’reels.’

Ikintu cyatumye TikTok izamuka kurusha izindi mbuga nkoranyambaga ni uko ’algorithm’ yayo ifasha abantu, barimo n’abakiri bato, kuba bagira video zirebwa cyane bitewe n’uko abantu bazikunze.

Instagram yo ifite algorithm ifasha abantu basanzwe bakurikirwa cyane, cyangwa se basangiza ababakurikira amashusho y’abandi, ikaba ari bo yitaho mu gukwirakwiza amashusho yabo.

Icyakora uru rubuga rwa Meta narwo ruri muri gahunda izatuma rwinjira mu gukwirakwiza video z’abarukosha nubwo baba badafite ababakurikira benshi, icy’ingenzi ni uko video zabo zaba zakunzwe zikarebwa cyane.

Icyakora abasanzwe bakurikirana ibintu hafi bemeza ko Instagram itazapfa kwigarurira isoko ry’abantu bahoze bakoresha TikTok, kuko abantu bamaze kurambirwa imikorere yabo ndetse n’impinduka zihoraho ihora ikora.

Perezida Joe Biden aherutse gusinya itegeko rishobora guhagarika TikTok muri Amerika mu gihe cyose iki kigo cyaba kitagurishijwe ku Banyamerika, ingingo TikTok ivuga ko izarwanya mu rukiko, mu rubanza rushobora kumara imyaka itari mike.

Urubuga rwa Instagram ruri kwitegura isoko rya TikTok
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268