Biteye ubwoba n'urujijo "Amayobera ku ndwara zafashe abakinnyi ba As Kigali mbere yo guhura na Sunrise"

Biteye ubwoba n'urujijo "Amayobera ku ndwara zafashe abakinnyi ba As Kigali mbere yo guhura na Sunrise"
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya As Kigali bari mu bitaro, abandi bari gutaka indwara zidasanzwe mbere y’umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona iyi kipe ifitanye na Sunrise i Nyagatare.
Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko iyi kipe ya As Kigali yerekeje mu Karere ka Nyagatare ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe, aho yacumbitse muri MBTC Hotel nta n’umwe mu bakinnyi ufite ikibazo icyo ari cyo cyose.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo bamwe batangiye gutaka indwara zitandukanye, byatumye Abdoulkarim Hakizimana na Leon Kayiranga bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare, mu gihe abandi barimo gutaka indwara zitandukanye.
Ubwo IGIHE yavuganaga na Team Manager w’iyi kipe Innocent Bayingana, yahamije ko koko abakinnyi bayo barwaye ndetse byabatunguye uko bafashwe.
Ati “Nibyo abakinnyi barwaye ubu Abdoul tumaze kumushakira imbangukiragutabara aho agiye kuza kwivuriza i Kigali. Leon nawe avuye kwa muganga bamusanzemo malaria gusa twavuye i Kigali ari muzima. Hari n’abandi bakinnyi batameze neza.”
Abandi barimo Nyarugabo Moise na Ssekisambu uri kubabara umugongo n’ubugabo na bo ntabwo bari bugaragare kuri uyu mukino.
Amakuru avuga ko ibi bibazo abakinnyi batangiye kubigaragaza ubwo bari bavuye gukora imyitozo ku kibuga bari buze gukiniraho kuri iki Cyumweru.
As Kigali irakina 15h00 na Sunrise kuri iki Cyumweru.
Sunrise iri ku mwanya 13 n’amanota 26, aho irusha amanota ane gusa ikipe ya Etoile de l’Est iza ku mwanya wa nyuma.
Umukino ubanza wari wahuje aya makipe yombi Sunrise yari yatsindiye abanyamujyi i Kigali igitego 1-0.

