Bisi ya kaminuza yarihetse abanyeshuri yakoze impanuka benshi barakomereka bikabije

Mar 27, 2024 - 13:59
 0  779
Bisi ya kaminuza yarihetse abanyeshuri yakoze impanuka benshi barakomereka bikabije

Bisi ya kaminuza yarihetse abanyeshuri yakoze impanuka benshi barakomereka bikabije

Mar 27, 2024 - 13:59

Abanyeshuri benshi bo muri Kaminuza ya Moi bakomeretse ubwo bisi ya kaminuza bagenderagamo yakoze impanuka mu muhanda i Kimende ku muhanda wa Naivasha-Nairobi.

Ibyo byabaye ku wa 27 Werurwe, ubwo abanyeshuri bari berekeje i Mombasa mu rugendoshuri. Iyo mpanuka idasanzwe yabaye igihe bisi yabo yavaga mu muhanda ikarenga, bikomeretsa abari mu iyo modoka.

Ni mugihe kandi mu byumweru 2 bishize indi mpanuka nayo ya Bisi yari itwaye abanyeshuri bo kuri Kaminuza yo muri Kenya, yagonganye n’ikamyo ku muhanda w’imodoka zihuta, hapfa abantu 11 abandi 42 barakomereka.

Kaminuza ya MOI yahise ihagarika ingendo zose z’amasomo kugeza nyuma y’ibiruhuko bya Pasika, nyuma ya bisi hamwe n’abanyeshuri 65 bagize impanuka i Kimende ku muhanda wa Nakuru-Nairobi, nk’uko umuyobozi wungirije w’ishuri , Isaac Kosgey abitangaza.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06