Biravugwa ko umunyeshuri wabajije ikibazo cya 'Internet' muri Kaminuza ya UR ari guhigwa bukware!

Jan 6, 2025 - 10:33
 1  1537
Biravugwa ko umunyeshuri wabajije ikibazo cya 'Internet' muri Kaminuza ya UR ari guhigwa bukware!

Biravugwa ko umunyeshuri wabajije ikibazo cya 'Internet' muri Kaminuza ya UR ari guhigwa bukware!

Jan 6, 2025 - 10:33

Nkuko byatangajwe na UMUKUNDWA Lillian abinyujije ku rubuga rwa X, Yavuzeko hari abayobozi b'abanyeshuri batangiye kumuhiga bukware kubera ko yabajije ikibazo cya 'Internet' idahagije igaragara muri kaminuza za UR!

Umunyamakuru Anne Marie NIWEMWIZA Yatabaje RIB ngo ikurikirane ikibazo cyiterabwoba rikomeje gukorwa na bamwe mu bayobozi ba UR Ubwo yagize ati: "Dear @RIB_Rw  nizere ko mwafunguye dosiye kuri aba banyeshuri bateje umudugararo n'umutekano mucye kuri mugenzi wabo? Numero zabo ziragaragara kd n'amazina muyashatse mwayaboba. Ni gute umuntu yagira ikibazo, maze yakigaragaza agahigwa bukware atya? Kwanza hano harimo n'iterabwoba. Aba bana koko udutima tw'ubuturi badukuye he ko bakiri bato? Guhigwa gutya n'uwaguhishe agaterwa ubwoba bwo kwirengera ingaruka, mbiheruka hambere. Amateka se ubu atwigisha iki? Kd ubu muri aba harimo ujya aririmba ya ndirimbo ngo : "Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga......" . Umunyeshuli ufite iyi myumvire ayobora abanyeshuli, ubu uwamuha umurenge abawutuye bahumeka? 

Ndumiwe pe".

ibi byose byaturutse ku kibazo UMUKUNDWA Lily yabajije agira ati: "Good morning

 , Ni gute Kaminuza NKURU y'u Rwanda imara amezi arenga atanu itagira internet? Dore uko ikibazo giteye, Twafunguye mukwa cyenda 2024 batubwiraga ko ikigo cyari cyarafunze, batubwiye ko nta mpamvu bari kugura Internet kandi abanyeshuri batiga. Birakomeza..

Abayobozi batwijejeje ko rwose nta kabuza hatazanyuramo 2 weeks, Ikigo cyose kizaba gifite internet (ndetse no muri hostels yewe!). Twarategereje amaso ahera mukirere hacaho ukwezi kwa mbere, kugeza nuyu munsi ntakirakorwa.

Mubyukuri,birababaje ko no kugera muri Library nta internet ibamo ndetse yewe na Innovation hub. Nukuvuga ko nta hanu na hamwe hari internet muri Kaminuza yose(Huye Campus).

Ibi bidindiza abanyeshuri mu myigire yabo, haba mugukora research ndetse nizindi additional costs zakabaye ziba covered by the university. Turongera gusaba ubufasha nukuri ubu butumwa bugere ku babishinzwe bashyize agati mu ryinyo bakatwihorera Murakoze, UMUKUNDWA Lillian".

Nyuma UMUKUNDWA Lillian yongeye gushyiraho indi post avugako ari gukorerwa ihohoterwa ryo guterwa ubwoba, yagize ati: " Mwiriwe neza #RwOT Nyuma yo gusobanuza ikibazo cya internet muri Kaminuza NKURU y'u Rwanda, ndimo gushakishwa muri Campus yose nkaho hari icyaha nakoze? Ese ibi birakwiye Bwana

? I feel threatened. I feel followed and scared nukuri  They are sharing my profile picture in different groups banshakisha .Noneho muri group yaba CP naba Cepine bababwiye ngo niba hari CP cg Cepine unzi akaba yanze kumvuga, ngo ingaruka ziri bumubeho Aze kuzirengera. Nukuri ndasaba ubuvugizi, Kugira ngo hatazaba nizindi ngaruka mu masomo yanjye nsanzwe niga. Murakoze UMUKUNDWA Lillian".

nubwo ibi byakomeje kuba akasamutwe , nanone UMUKUNDWA Yaje gutangaza ko umuyobozi wungirije wa UR wamuhumurije amubwirako ibyo guhigwa ntacyo bivuze, yumwe atekanye!

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍