Biravugwa ko ingabo z'u Burundi zatangiye kuvanwa muri RDC igitaraganya nyuma y’uko zisumbirijwe n'umutwe wa M23

Biravugwa ko ingabo z'u Burundi zatangiye kuvanwa muri RDC igitaraganya nyuma y’uko zisumbirijwe n'umutwe wa M23
U Burundi buri gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kurwanya umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo, bwatangiye gukura ingabo zabwo mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma y’uko zisumbirijwe n’uyu mutwe.
Ni amakuru yemejwe na bamwe mu basirikare b’u Burundi, na bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’Abibumbye nk’uko Reuters yabyanditse.
U Burundi bwatangiye kumanika amaboko nyuma y’uko M23 isumbirije ihuriro ry’ingabo za RDC, igafata Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za Mutarama 2025, nyuma y’iminsi mike uyu mutwe unatangaza ko watabaye byuzuye abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.
Uwatanze amakuru yavuze ko zinyuze ku mupaka uhuza RDC n’u Burundi “Ingabo z’u Burundi ziri kuvanwa muri RDC. Amakamyo menshi yuzuye abasirikare yageze mu gihugu kuve ejo.”
M23 ikomeje ibikorwa byo kubohora abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC.
Bijyanye n’uko Umujyi wa Bukavu uri hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Burundi, bivugwa ko imirwano ku wa 17 no ku wa 18 Gashyantare yabereye ku Mupaka wa Kamanyola.
Ubufatanye bwa RDC n’u Burundi, ubutegetsi bwa Gitega bumaze igihe kinini bufite ingabo muri Congo buvuga ko buba buri guhashya imitwe yitwaje intwaro iburwanya.
Muri bihe Abarundi berekeje iminwa y’imbunda kuri M23 irwanira uburenganzira bwayo, icyakora uyu mutwe ntiwahwema kubatsinda bakaba batangiye kuyabangira ingata.
Izo ngabo z’u Burundi zafatanyije n’iza RDC, Wazalendo, abajenosideri ba FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, SADC, abacanshuro b’Abanyaburayi n’indi.
Muri Kanama 2023, Ndayishimiye yagiranye na Tshisekedi amasezerano y’ibanga y’ubufatanye mu bya gisirikare, yohereza ingabo zirenga 12.000 zo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Bivugwa ko Tshisekedi yamwishyuye miliyoni ebyiri z’Amadolari nk’igihembo, ndetse byarakaje abofisiye mu ngabo z’igihugu cye ubwo bari bamaze gutahura ko uyu Mukuru w’Igihugu agamije inyungu ze bwite.
Leta ya Kinshasa kandi yageneye buri musirikare w’u Burundi urwanya M23 Amadolari 5000, ariko yose yagiye mu mufuka wa Ndayishimiye kuko bakomeje guhembwa umushahara nk’uwo bari basanzwe bahembwa mbere yo kujya mu burasirazuba bwa RDC.
Icyemezo bwite cya Ndayishimiye cyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC cyatewe cyane n’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi ahuriyeho na Tshisekedi na FDLR.
Raporo zitandukanye za sosiyete sivile n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu zemeza ko ingabo z’u Burundi, Wazalendo, ingabo za RDC na FDLR byishe Abanye-Congo b’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.