Biravugwa ko gahunda yo kunga u Rwanda na RDC yapfubye – Perezida Lourenço

Nov 4, 2023 - 14:25
 0  258
Biravugwa ko gahunda yo kunga u Rwanda na RDC yapfubye – Perezida Lourenço

Biravugwa ko gahunda yo kunga u Rwanda na RDC yapfubye – Perezida Lourenço

Nov 4, 2023 - 14:25

Perezida Manuel João Lourenço Conçalves wa Angola, yatangaje ko gahunda yo kunga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isa n’iyamaze gupfa burundu.

Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo ibihugu byombi bifitanye nyuma yo guhabwa izo nshingano n’Umuryango wa
Afurika yunze Ubumwe, yabitangarije i Nairobi muri Kenya aho mu mpera z’icyumweru gishize yari yagiriye uruzinduko
rw’akazi.

U Rwanda na Congo Kinshasa bamaze umwaka urenga barebana ay’ingwe, nyuma y’uko Ingabo z’iki gihugu zari zimaze
kubura imirwano n’umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bushinja ubw’i Kigali kuba ari bwo bwongeye kubyutsa uriya mutwe wari umaze imyaka 10
watatsinzwe, ibyo leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko ntaho ihuriye na byo.
Kigali ahubwo irega Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside
yakorewe Abatutsi; mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu rwego rwo gucubya amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi, umuryango wa Afurika yunze wahaye
Perezida Lourenço inshingano zo guhuriza mu biganiro ibihugu byombi mu rwego rwo gukemura ibibazo bifitanye.
Uyu Perezida wa Angola cyakora avuga ko ibyo kunga ibihugu byombi bisa n’ibyapfuye burundu, nk’uko Africa News
yabitangaje.

Ni Lourenço wagaragaje umutwe wa M23 nk’impamvu nyamukuru yo gupfuba kw’iriya gahunda, nyuma yo kugaragaza ko
udakozwa ibyo guhagarika imirwano kugira ngo abarwanyi bawo bahurizwe hamwe mbere yo gusubizwa mu buzima
busanzwe.


Perezida wa Angola yavuze ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa binyuze muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na
Luanda; gusa agaragaza ko hari ahantu hamwe batabasha kurenga.
Ati: “Nta kindi dukeneye kitari uko guhuriza hamwe M23 byubahirizwa.”
Perezida William Samoei Ruto wa Kenya we yagaragaje ko Hari icyizere cy’uko “birashoboka gutangiza ibiganiro,
gutekanisha uburasirazuba bwa RDC ndetse no kwemerera abanye-Congo muri rusange kungukira ku iterambere ryabo,
umutekano wabo n’iterambere riri mu karere baherereyemo.”
Kuri ubu imirwano iracyajya mbere hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo.


Uyu mutwe umaze igihe ugaragaza ko witeguye kwicarana na Leta ya Congo bakaganira ku makimbirane bafitanye; gusa
Perezida Félix Antoine Tshisekedi na Leta ye beruye ko batazigera na rimwe bagirana ibiganiro na wo.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06