Biravugwa ko Afurika y’Epfo yohereje abasirikare bo guha isomo M23

Biravugwa ko Afurika y’Epfo yohereje abasirikare bo guha isomo M23
Ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo burashinjwa kohereza izindi ngabo n’ibikoresho bya gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu buryo bw’ibanga, hagamijwe guha isomo umutwe wa M23.
Ni amakuru yahishuwe na Reuters avuga ko izo ngabo ziri hagati ya 700 na 800 zageze i Lubumbashi, aho zigomba kuva zerekeza mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru ava kuri FlightRadar24 yerekana ko indege itwara imizigo ya ‘IL-76’, EX-76008, yakoze ingendo zihuza Lubumbashi na Pretoria hagati ya tariki 30 Mutarama na tariki 7 Gashyantare.
Iyo ndege ngo yahagurukaga mu birindiro by’Ingabo za Afurika y’Epfo zirwanira mu kirere biherereye i Pretoria
Umukozi wo ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi, abadipolomate batatu, na Minisitiri wo mu gihugu cy’akarere bemeje ko iyi ndege yajyanye muri RDC abasirikare ba Afurika y’Epfo ndetse n’ibikoresho bya gisirikare
Reuters itangaza ko yavuganye n’Umuvugizi w’ingabo za Afurika y’Epfo, avuga ko nta makuru afite y’iyoherezwa ry’abasirikare i Lubumbashi. Uwa RDC na we yasubije ko atabyemeza cyangwa ngo abihakane.
Afurika y’Epfo ifite ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zifatanya n’iza RDC kurwanya M23 binyuze mu butumwa bw’Umuryango wa SADC (SAMIDRC) n’ubw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).