Biratangaje! Diyama ifite toni ebyiri yabonetse muri Botswana

Aug 22, 2024 - 16:06
 0  268
Biratangaje! Diyama ifite toni ebyiri yabonetse muri Botswana

Biratangaje! Diyama ifite toni ebyiri yabonetse muri Botswana

Aug 22, 2024 - 16:06

Diyama ifite toni ebyiri n’ibiro ibihumbi magana ane na mirongo icyenda na bibiri(2.492kg) yabonetse mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Karowe giherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Botswana.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Lucara ikorera muri Botswana yatangaje ko iyi diyama ari imwe muri Diyama za mbere nziza kandi nini zabayeho mu mateka.

Binashimangirwa n’umukuru w’igihugu cya Botswana mu itangazo ryihariye yatangaje ko “iyi Diyama iri hafi nko mu rwego rw’ibiro bya zahabu nini cyane ziboneka ku isi, nka “Cullinan”,ifite ibiro birenga 3.100, yabonetse muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1905.”

Rtl info itangaza ko kubera ikoranabuhanga rikoreshwa muri iyi minsi mu gusuzuma ahaherereye amabuye y’agaciro, zahabu nyinshi nini zigenda ziboneka mu kirombe cya Karowe.

Nubwo izi mpano nziza Imana yashyize mu butaka bwa Zimbabwe zibonetse muri ibi bihe,zije igihe igiciro cya zahabu ku isoko mpuzamahanga kiri ku rwego rwo hasi, kuva mu myaka ine ishize, kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye abakiriya bashora imari mu by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bagabanuka ,ariko hakaba hari icyizere ko igihe ibintu bizasubira mu buryo . 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06