Biragera saa yine z'ijoro Abanyarwanda bamenye iby'agateganyo byavuye mu matora

Biragera saa yine z'ijoro Abanyarwanda bamenye iby'agateganyo byavuye mu matora
Abanyarwanda ingeri zitandukanye baramukiye mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ibyayavuyemo by’agateganyo biri butangazwe saa yine z’ijoro.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ’NEC’ yitezweho gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo bitarenze saa yine z’ijoro uyu munsi.
NEC ivuga ko abatoye Bose barabarurirwa mu cyumba cy’itora maze bakusanyirizwe kuri liste y’itora.
Visi Perezida wa NEC Nicole Mutimukeye, yagize ati: “Abatora barabarurirwa mu cyumba cy’itora maze bakusanyiriwe kuri site y’itora mbere yo koherezwa ku Karere mu buryo bw’ikoranabuhanga. Buri Karere karoherereza NEC amajwi yabaruwe hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Hagati aho amatora ya Pererezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadepite mu rwego rwo kurengera igihe n’amafaranga.
Uyu munsi abatora barafashwa n’abakorerabushake babaha urupapuro rwa mbere rw’umweru batoreraho Perezida, basoza bagahanwa urukirikira rwa kaki batoreraho Abadepite.
Ku birebana no gutora Abadepite, biteganyijwe ko abaturage batora ishyaka cyangwa umukandida wigenga.
Ku munsi w’ejo biteganyijwe ko amatora azakomereza ku byiciro byihariye by’abahagararira abandi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abakandida bahatanye , harimo Paul Kagame w’Umuryango RPF Inkotanyi , Frank Habineza wa Green Party ndetse nan’Umukandida wigenga Mpayimana Phillipe.