Birabe Ibyuya.. Birahwihwiswa ko M23 yaba yacitsemo ibice!

Feb 25, 2024 - 07:57
 0  1012
Birabe Ibyuya.. Birahwihwiswa ko M23 yaba yacitsemo ibice!

Birabe Ibyuya.. Birahwihwiswa ko M23 yaba yacitsemo ibice!

Feb 25, 2024 - 07:57

Nyuma y’imirwano ikaze yahuje umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, hagiye hakwirakwira amakuru ko M23 yamaze gucikamo ibice ibintu byagiye biteza urujijo mu gihe cyose uyu mutwe utari bwavuge ukuri kw’amashira kinyoma.

Aya makuru yamenyekanye cyane kuva ku munsi wa kane, taliki 22 Gashyantare, aho ku mbuga nkoranyambaga hagiye hazenguruka itangazo ko uyu mutwe wamaze gucika mo ibice, gusa ngo ni ikinyomo cyacuzwe na bimwe mu bitangazamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni itangazo ryagaragazaga ko ryandikiwe i Rubare, muri Masisi, aho uwitwa Alias Micky Muhanuka, waryanditse yahamyaga ko uyu mutwe wamaze gucikamo ibice bibiri,aho avuga ko intandaro ya byose ari uko hari agace kiyomoye kuri M23, kubera kurushywa n’intambara zikomeje kuba agaterera nzamba mu Burasirazuba bwa DRC.

M23 IBIVUGAHO IKI?

Ku ruhande rw’umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, umuvugizi mu bya Politiki, yisunze urubuga X, rwahoze ari tweeter, yateye utwatsi iryo tangazo avuga ko ari ikinyoma gihimbano cya Leta ya Congo.

Ati”Turamenyesha rubanda ko amatangazo ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ari ibinyoma ndetse ko ntaho ahuriye n’umuryango wacu.”

Yunzemo ati”Ubutegetsi butemewe bwa Kinshassa mu gutakaza umuvuduko no kunanirwa kwigizayo imirongo yacu y’ubwirinzi, burashaka kurangaza abaturage bamaze gusobanukirwa ubuswa bwabwo gica.

Mu mboni za Kanyuka, asanga iyi nzira ya Leta ya Congo yo guca umuvuno wo gukwirakwiza ibihuha ari ubushobozi bukeya kandi abona nta muntu n’umwe byarangaza haba muri Politiki, Igisirikare n’abashyigikiye M23.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com