Bikomeje kugorana: Indimi ebyiri za UNHCR ku Rwanda

Apr 24, 2024 - 09:59
 0  301
Bikomeje kugorana: Indimi ebyiri za UNHCR ku Rwanda

Bikomeje kugorana: Indimi ebyiri za UNHCR ku Rwanda

Apr 24, 2024 - 09:59

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryagaragaje indimi ebyiri nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeye bidasubirwaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda iteganyijwe mu mezi atatu ari imbere.

UNHCR isanzwe yohereza mu Rwanda mu buryo bw’agateganyo abimukira bava muri Libya, mbere y’uko bakirwa n’ibindi bihugu ndetse ishimira iki gihugu uburyo kibakira.

Kuva mu 2019, u Rwanda rumaze kwakira abimukira 2242 baturutse muri Libya, barimo 91 rwakiriye muri Werurwe 2024. Abagera ku 1621 bamaze kwakirwa n’ibindi bihugu birimo Canada, Suède, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Finland.

Umuyobozi wa UNHCR, Filippo Grandi, muri Mata 2021 yasuye u Rwanda, aganiriza abimukira baturutse muri Libya bari bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, bamusobanurira uko babayeho.

Nyuma yo gusuzuma imibereho y’aba bimukira, Grandi yashimiye Leta y’u Rwanda yagize igitekerezo cyo kubafasha mu gihe bari babayeho mu buzima bubi muri Libya, batotezwa umunsi ku wundi.

Grandi yagize ati “Ndashima by’umwihariko Leta y’u Rwanda. Mu myaka mike ishize ni Perezida Kagame watanze igitekerezo cyo gutangiza ETM [gahunda yo kwakira abimukira by’agateganyo], kandi birumvikana tuzakomeza gukenera ubu buryo mu gihe ikibazo cyo muri Libya gikomeza gukomera.”

Muri Kamena 2022, Ahmed Baba Fall wari uhagarariye UNCHR mu Rwanda na we yatangaje ko iri shami rya Loni rishima ubugwaneza bw’iki gihugu, bwatumye cyakira aba bimukira mu gihe ubuzima bwabo bwari mu byago.

Byageze ku Bwongereza, UNHCR ihindura imvugo

Iri shami rya Loni rimaze igihe kirekire ryifatanya na guverinoma y’u Rwanda mu gushakira abimukira ibisubizo, rikanarushimira uko rubakira, kuri iyi nshuro ryahinduye imvugo bigeze ku bazava mu Bwongereza.

Grandi hamwe na Volker Türk uyobora ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu kuri uyu wa 23 Mata 2024 basohoye itangazo rihuriweho, bagaragaza ko bahangayikishijwe n’umutekano w’abimukira mu gihe bazaba bari mu Rwanda.

Mu byo aba bayobozi bashinzeho agati harimo iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’uko bazarindwa mu gihe bazaba bageze muri iki gihugu. Bagaragaje kandi ko u Bwongereza buri guhunga inshingano yo kwita kuri aba bantu.

Grandi yagize ati “Iri tegeko ni intambwe isobanya n’umuco waranze u Bwongereza wo guha ubuhungiro ababukeneye, irenga ku mahame agenga impunzi. Kugira ngo impunzi zirindwe, bisaba ko ibihugu byose byubahiriza inshingano.”

Gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza si ikibazo ku bimukira

Guverinoma z’ibihugu byombi muri Mata 2022 zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu iterambere no mu gukemura ibibazo bibangamiye abimukira. Yavuguruwe mu Ukuboza 2023, ubwo hongerwagamo ingingo zimara impungenge abavugaga ko u Rwanda rudatekanye.

Imwe mu mpamvu nyamukuru z’iyi gahunda ni uguhagarika ubwato buto bwinjiza abimukira mu Bwongereza, bukoresheje inyanja, aho akenshi buteza impanuka, bakarohama, cyangwa se ababatwara bakabahohotera. Byagaragaye ko hari n’abashimutwa, bagakoreshwa imirimo y’ubucakara.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje inshuro nyinshi ko iyi gahunda ari yo yonyine yahagarika ubu bwato buto, kandi ko yabarinda ibibazo byose bahura na byo muri uru rugendo rw’inyanja rufatwa nk’ubwiyahuzi.

Ntabwo iyi gahunda igarukira ku kohereza abimukira mu Rwanda gusa, kuko ubwo bazaba bahageze, bazahabwa inzu zo kubamo zigezweho, bagenerwe amafaranga abatunga, kandi bazafashwa kubaka ubuzima bwabo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, muri Kamena 2023 yashimangiye ko igihugu gitekanye, agaragaza ko HCR (UNHCR) iri mu miryango mpuzamahanga yabigaragaje.

Yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi kandi byemejwe na UNHCR n’indi miryango mpuzamahanga ko ari intangarugero mu kwita ku mpunzi. Twateye intambwe ifatika mu guhangana n’ibibazo bitera ubwiyongere bukabije bw’abimukira.”

U Rwanda rusanzwe rucumbikiye impunzi n’abimukira barenga 130, barimo 76.042 baturutse muri RDC, 49.488 b’Abarundi, 433 baturutse muri Libya na 167 baturutse muri Sudani.

Grandi yari asanzwe ashimira u Rwanda uko rwakira abimukira n'impunzi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268