Bikomeje kugorana! Hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba

Bikomeje kugorana! Hari amashuri yatumye abanyeshuri amapave n’imirindankuba
Ku itariki ya 14 Nzeri 2022 - Mu rwego rwa gahunda ya Guverinoma yo guteza imbere uburezi bufite ireme kuri bose, Minisiteri y’Uburezi ishyigikira amashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano itanga inkunga kuri buri mwana, mu kunganira uruhare rw’ababyeyi. Ibi bikaba bishingiye ku itegeko No 010/2021 ryo ku wa 16/02/2021 rigenga uburezi mu Rwanda.
Mu rwego rwo guca ubusumbane bwagaragaraga mu mafaranga y’ishuri ababyeyi bishyuriraga abana babo hirya no hino mu Rwanda, bikaba n’imbogamizi ku miryango ifite amikoro make, Minisiteri y’Uburezi yari yatanze amabwiriza mu rwego rwo guhuza urwo ruhare rutangwa n’ababyeyi mu burezi bw’abana babo mu mashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano; mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye y’uburezi rusange no mu mashuri ya tekiniki.
Ariko kuri iyi nshuro ntabwo ariko bikimeze,kuko hari aho usanga batagikurikiza aya mabwiriza,ababyeyi bamwe bakibaza uwaba arangaye mu gukurikirana ko ibisabwa byubahirizwa, abandi bakavuga ko hari Minisiteri zishyiraho amabwiriza ariko bakaba babizi neza ko bitazakurikizwa ahubwo ari ukugirango abaturage batamenya ibirimo kuba.
Kuri ubu amashuri yitegura gufungura, ubujura n’amanyanga menshi bugaragara mu mpapuro zisaba ababyeyi amafaranga bazatanga, zigenda zitangwa rwihishwa, ibimenyekanye ko birimo ubujura, inzego bireba nazo zikaruca zikarumira.
Mu Karere ka Huye hari ishuri ryigenga ryitwa Mubiligi Catholic,Technical secondary school, ariko rikaba rifitanye amasezerano na Leta kuko hari aboherezwayo na Leta batsinze, aba bakaba banagomba kuba bakwishyura amafaranga nk’uko Leta ibiteganya ariko ntibikorwa.
Amafaranga baca ababyeyi akomeje kurikoroza cyane ni amafaranga ibihumbi 25k bise agaseke k’umubyeyi, ibi rero bimaze kumenyekana, akarere ka Huye kabivuzeho
Bati:”Mu mashuri yigenga nayo ibisabwa nk’uruhare rw’ababyeyi nabyo bibanza gusuzumwa no kwemezwa ababyeyi baharerera babigizemo uruhare. Birakurikiranwa”.
Mu karere ka Rubavu naho hari ikindi kigo EP Mahoko, giherereye mu murenge wa Nyakiliba, mu Kagari ka Kanyefurwe umuyobozi wacyo yatangije umushinga wo kunyunyuza ababyeyi abinyujije mu kiswe kwandika abanyeshuri aho bacibwa mafaranga ibihumbi 3 byo kwiyandikisha.
Iki kigo cyasabwe n’Akarere kubihagarika bagasubiza amafaranga batse ababyeyi.
https://x.com/sam_kabera/status/1831688934968922522
.
Mu majyepfo hari ikindi kigo ubu cyatumye abanyeshuri amapave ndetse n’Umurindankuba.
Iyi nkuru iracyakomeza gukurikiranwa ngo harebwe uko mu bigo byifashe…