Bikomeje kuba amayobera nyuma yo gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis kandi ari muzima

Bikomeje kuba amayobera nyuma yo gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis kandi ari muzima
Abashinzwe umutekano w’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, w’imyaka 88 umaze iminsi arwariye mu bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic by’i Roma, batangiye gutegura imihango yo kumushyingura, kuko bagaragaza ko gukira bigoye.
Ikinyamakuru Blick cyo mu Busuwisi ku wa 20 Gashyantare 2025, cyanditse ko abashinzwe umutekano wa Papa bashyizwe muri gahunda yihariye yo gutegura umuhango wo kumushyingura.
Amakuru avuga ko iyi gahunda yashyizweho nyuma y’uko Papa abwiye abamuri hafi ko abona gukira kwe kugoranye, bityo bakaba bagomba gutegura umuhango yo kumuherekeza.
Papa yigeze gutangaza ko yamaze gutegura umuhango wo kumushyingura gusa aho azashyingurwa ndetse n’imva ye bigomba kuba bitandukanye n’ibyabandi.
Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo Papa Francis yajyanywe ikitaraganya mu bitaro bya Gemelli i Roma, aho yari ari gukurikiranwa ku ndwara y’ibihaha izwi nka ‘bronchite’ nk’uko Vatican yari yabitangaje.
Bidaciye kabiri Vatican yatangaje ko Papa Francis akomeje kuremba kurushaho aho yaje no gusangwamo indi ndwara ya ‘infection polymicrobienne’ ifata inzira y’ubuhumekero ndetse byanasabye ko ahindurirwa imiti.
Vatican yavuze ko ubu burwayi bwa Papa bukomeye nubwo atari gukoresha “oxgyen” imufasha guhumeka.
Indwara z’ubuhumekero kuri Papa Francis si iz’ubu gusa kuko mu bwana bwe yigeze kurwara indwara y’ubuhumekero izwi nka ‘Pneumonia’, nyuma igice cy’igihaha kimwe kiza gukatwa.
Papa Francis amazina yahawe n’ababyeyi ni Jorge Mario Bergoglio. Akomoka muri Argentine akaba ari we wa mbere wabaye Papa ukomotse ku Mugabane wa Amerika. Mbere yo kuba Papa yari Arikiyepisikopi wa Buenos Aires muri Argentine kuva 1998 kugeza ubwo yagirwaga Papa mu 2013.