Bikomeje kuba agaterera nzamba! Umugabo yabyutse mugitondo nkibisanzwe asanga igitsina cye cyazimiye

Bikomeje kuba agaterera nzamba! Umugabo yabyutse mugitondo nkibisanzwe asanga igitsina cye cyazimiye
Muri Afurika hakomeje kugaragara kibazo aho abantu bavuga ko gituruka mu bwonko bitewe no gutakaza igitsina cyabo. Iki kibazo cyamenyekanye cyane bwa mbere muri Nigeria ariko kimaze kugera no mu bindi bihugu birimo na Ghana.
Nk’uko byatangajwe, hari umugabo ukiri muto wavuze ko igitsina cye cyaburiwe irengero nyuma yo guhura n’undi muntu.
Uwo mugabo yagaragaye mu mashusho ari kurira cyane avuga ko ibyamubayeho bidasobanutse.
Uyu mugabo utatangajwe amaze yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, ari kurira avuga ko igitsina cye cyaburiwe irengero, aho benshi bagaragaje ko iki kibazo gishobora kuba gishingiye ku myizerere ishingiye ku bupfumu.
Gusa nubwo bimeze gutyo abahanga mu by’ubuzima bavuga ko nta bimenyetso bifatika bihari byemeza ko igitsina gishobora kuburirwa irengero mu buryo bwa gihamya.
Muri Ghana ndetse no muri Afurika yose, abantu bamwe bemera ko ubupfumu bushobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu, harimo n’ikibazo cyo gutakaza ibice by’umubiri mu buryo butandukanye.
Gusa, abahanga mu by’ubuvuzi bibutsa abantu ko ibimenyetso nk’ibi bishobora kuba bifitanye isano n’indwara z’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa ukwiyumvamo ikintu kitabaho.
Ku rundi ruhande, abategetsi b’aho byabereye batangaje ko bari gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri nyakwo.
Ni inkuru ikomeje kwibazwaho cyane, ariko bamwe basaba ko abantu basobanurirwa neza kugira ngo batagwa mu mutego w’imyumvire ikabije.