Bidasubirwaho Corneille Nangaa wa AFC/M23 yemeje ko bagomba gufata Kinshasa

Jan 30, 2025 - 19:47
 0  1029
Bidasubirwaho Corneille Nangaa wa AFC/M23 yemeje ko bagomba gufata Kinshasa

Bidasubirwaho Corneille Nangaa wa AFC/M23 yemeje ko bagomba gufata Kinshasa

Jan 30, 2025 - 19:47

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, Corneille Nangaa, yashimangiye ko umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’imiyoborere mibi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko batazahagarara batarafata Kinshasa.

Yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mutarama 2025, ubwo ubuyobozi bw’iryo huriro bwagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Goma, umaze iminsi wigaruriwe n’iryo huriro.

Ubwo yagarukaga ku mpamvu zo kurwana ndetse no gusobanura abarwana abo ari bo, bitandukanye n’uko ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwakunze gushinja umutwe wa M23 ko ari Abanyarwanda, Corneille Nangaa yashimangiye ko ari Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’ubuyobozi bubi.

Ati “Turi Abanye-Congo kandi abanye-Congo bagizweho ingaruka n’ubuyobozi bubi, guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubucakara ndetse no kudupfobya. AFC yafashe intwaro ngo ibirwanye nk’uko biteganywa n’ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga.”

Iyo ngingo ishimangira ko umunye-Congo wese afite inshingano zo kurwanya uwo ari we wese wica nkana ibiteganywa n’itegeko nshinga.

Nangaa kandi yavuze ibyo kugabanya igihugumo ibice bimaze kuba intero n’inyikirizo mu mvugo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva Perezida Félix Tshisekedi yatorerwa kuyobora iki gihugu, ko ari imvugo igamije guteza ibibazo abaturage.

Ati “Ijambo balkanisation [kugabanya igihugumo ibice] rikwiye kwangwa n’abanye-Congo bose bo muri Goma, aba Kinshasa, abo mu Majyaruguru mu Majyepfo no mu Burasirazuba. Kuvuga, iryo jambo ni icengezamatwara no kuyobya uburari bikoreshwa n’ubuyobozi bubi turi kurwana nabwo.”

Ubusanzwe iyo mvugo yakoreshejwe n’abashaka kuvuga ko u Rwanda rushaka kwigarura Uburasirazuba bwa RDC, bagamije kubiba urwango mu Banyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Nangaa yongeye gushimangira ububi bw’ubutegetsi bwa RDC bwahisemo gufunga amazi n’umuriro ku Mujyi wa Goma, bukuraho internet ku batuye muri ako gace yemeza ko ari amayeri mabi yifashishwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Abarwanyi b’umutwe wa M23 ni bo bagenzura Umujyi wa Goma ndetse n’umupaka uhuza u Rwanda na RDC.

Corneille Nanga yashimangiye ko kuri ubu ibice bitandukanye birimo Umujyi wa Goma, Rutshuro n’ahandi hari umutekano usesuye kandi ko bari muri uwo Mujyi kugira ngo barinde umutekano w’abaturage babo kandi biteguye gukomeza urugendo rwo kubohora igihugu kugeza i Kinshasa.

Ati “Turi hano i Goma nk’abanye-congo, kugira ngo turinde abaturage bacu umutekano muke. Tugiye gukomeza urugendo rwo kwibohora kugeza i Kinshasa.”

Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi akunze kuvuga kenshi ko abagize umutwe wa M23 ari Abanyarwanda mu gushaka guhunga gukemura ibibazo by’abaturage b’igihugu cye baharanira uburenganzira bwabo bavutswa no kuba bavuga Ikinyarwanda.

Umutwe wa M23 nyuma yo gutsinda ingabo za RDC n’imitwe zifatanyije irimo Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi, iza SAMIDRC n’abacanshuro igafata Umujyi wa Goma, washimangiye ko ugomba gukomeza urugendo kugeza ugeze i Kinshasa.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍