Benjamin Netanyahu "Nibiba ngombwa tuzirwanaho: Israel yasubije Amerika yayikangishije kwimana intwaro"

Benjamin Netanyahu "Nibiba ngombwa tuzirwanaho: Israel yasubije Amerika yayikangishije kwimana intwaro"
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kurwana cyonyine mu ntambara gihanganyemo na Hamas muri Gaza, nyuma y’uko Perezida Joe Biden agaragaje ko bashobora guhagarika inkunga ya gisirikare.
Perezida Biden kuri uyu wa Gatatu yavuze ko Amerika ishobora guhagarika intwaro yari yateguye koherereza Israel, icyo gihugu nikiramuka kigabye ibitero ku mujyi wa Rafah uri mu Majyepfo ya Gaza.
Ni umujyi wahungiyemo abaturage benshi mu ntambara imaze amezi arindwi, ibintu byateje impungenge ko Israel niramuka ihagabye ibitero abaturage bazicwa bashobora kuba benshi.
Kuri uyu wa Kane Netanyahu yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga, aho agaragara avuga ko nibiba ngombwa Israel izirwanaho yonyine.
Ati “Nibiba ngombwa ko dusigara twenyine, tuzabikora. Nibiba ngombwa kandi, tuzarwanisha inzaara zacu gusa nzi ko dufite ibirenze inzaara.”
Nubwo Israel iri ku gitutu cy’amahanga ngo idakomeza imirwano muri Rafah, amakuru avuga ko nta kabuza ingabo za Israel zizakomeza imirwano.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Daniel Hagari yavuze ko ingabo ze zifite intwaro zihagije zo kugaba icyo gitero.
Israel ivuga ko Rafah ariyo ndiri y’abarwanyi ba Hamas isigaye, bityo ko hagomba kugabwa ibitero kugeza babarimbuye bagashira.
