Benitha ukina urunana yakoze ubukwe n'umusore bari bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo

Benitha ukina urunana yakoze ubukwe n'umusore bari bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo
Benitha umaze igihe akina urunana aho akina ari mukuru wa Mutesi yakoze ubukwe bw'igitangaza, anagira abakobwa inama yabafasha kugera aho ageze.
Isimbi Diane uzwi nka Benitha mu ikinamico y'uruhererekane (urunana), yakoze ubukwe kuri iki cyumweru hamwe n'umugabo we Tit Thierry bari bamaze igihe bakundana.
Ni ubukwe bwabaye kuri iki cyumweru taliki 10 Ukuboza 2023. Mu kiganiro Isimbi aheruka kugirana na Radio Salus mu kiganiro Salu Relax, yavuze ko amaze kugira byinshi yungukiramo haba mu bumenyi ndetse no mu bushobozi bw'amafaranga, agasaba abandi bagenzi be kudatinya kugaragaza impano zabo.
Abakobwa bagenzi be abagira inama yo kudakunda iraha cyane mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe zikomeje kwiyongera mu bakiri bato.
Kuri we ngo bakwiriye kwirinda kuba ba "Nyamujya iyo bijya."
Uyu mukobwa yanahamije ko itsinda bakinana ari abantu beza, bakuganiriza, bashobora kugukosora babona hari inzira mbi urimo aho yavuze ko ari umuryango.
Benitha Muri 2015 nibwo yinjiye mu ikinamico Urunana, aho akina yitwa Benita ari mukuru w'uwitwa Mutesi aho baba babyarwa n'umukinnyi w' Urunana Mariyana.