Benin yakoze mu jisho Amavubi iyatsinda 1-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Jun 7, 2024 - 03:49
 0  164
Benin yakoze mu jisho Amavubi iyatsinda 1-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Benin yakoze mu jisho Amavubi iyatsinda 1-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Jun 7, 2024 - 03:49

Umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda rya gatatu, urangiye ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino wakiniwe muri Côte d’Ivoire.

Igitego cya Dodo Dokou ku munota wa 37 w’igice cya mbere, ni cyo cyonyine cyabonetse mu mukino usize ikipe y’Igihugu ya Benin yujuje amanota ane, inganya n’u Rwanda mu itsinda rya gatatu.

Mu ntangiriro z’igice cya mbere, ikipe y’igihugu ya Benin ni yo yatangiranye inyota yo kuyobora umukino hakiri kare gusa abasore b’umutoza Torsten Frank Spittler utoza ikipe y’u Rwanda bagerageza guhagarara neza.

Amakipe yombi yakinaga acungana ariko Benin ikarusha u Rwanda dore ko kugeza ku munota wa 30 ikipe y’igihugu ya Benin yari imaze gutera koruneri nyinshi.

Ku munota wa 37, ikipe y’igihugu ya Benin yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dodo Dokou ku mupira wari uvuye muri koruneri maze usanga abasore b’u Rwanda bahagaze nabi.

Imanishimwe Emmanuel agenzura umupira

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda aho umutoza yakuyemo Hakim Sahabo na Raphael York maze yinjiza Samuel Gullet na Muhire Kevin.

Kugeza ku munota wa 53, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari ifite inyota yo kwishyura, gusa ikipe ya Benin yugarira neza.

Mounie Steve, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Benin yongeye kuzamukana umupira, acenga ba myugariro b’u Rwanda, ateye umupira ufata igiti cy’izamu, umupira ugaruka mu kibuga abasore b’u Rwanda baratabara.

Ku munota wa 64, u Rwanda rwongeye guhakwa aho umukinnyi wa Benin Jodel Dossou yari asigaranye n’umunyezamu Ntwari Fiacre, ateye ishoti ararizibukira.

Ku munota wa 67 umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoze impinduka ku kibuga hagati akuramo Rubanguka Steve maze yinjizamo Mugisha Bouneur.

Rubanguka Steve yahuye n’akazi gakomeye hagati mu kibuga.

Ku munota wa 70 u Rwanda rwongeye gukora impinduka maze Mugisha Gilbert utagize kinini akora atanga umwanya wa Jojea Kwizera wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu.

Ku munota wa 74, u Rwanda rwahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira watewe na Manzi Thierry ari imbere y’izamu, ariko umupira awuteresha umutwe uca ku ruhande rw’izamu rya Benin ryari ririnzwe na Dandjinou Marcel.

Ku munota wa 75 umusifuzi yongeye gutanga akaruhuko ko kunywa amazi bitewe n’ubushyuhe buri mu gihugu cya Côte d’Ivoire.

Mu minota ya nyuma, u Rwanda rwagerageje gusatira ikipe ya Benin ariko biba iby’ubusa.

Umutoza w’u Rwanda yongeye gukora impinduka mu gice cy’ubusatirizi akuramo Nshuti Innocent yinjiza Gitego Arthur, ariko kwishyura biranga.

Umusifuzi wa kane w’umukino yongeyeho iminota itandatu, ariko irangira igitego kikiri 1-0.

U Rwanda ruzakina umukino wa kane mu itsinda tariki ya 11 Kamena 2024 n’ikipe y’igihugu ya Lesotho, uyu mukino ukazabera mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461