Bataillon nshya ya FARDC yiteguye kujya gufatanya n’Ingabo za SADC guhashya M23. Akayo kashobotse

Bataillon nshya ya FARDC yiteguye kujya gufatanya n’Ingabo za SADC guhashya M23. Akayo kashobotse
Bataillon nshya y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) iriteguye i Lubumbashi kandi igiye koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru guhangana n’inyeshyamba za M23. Iyi ni bataillon ya kabiri ya brigade ya “Les Aiglons” izashyigikira ingabo z’Umuryango wa SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) ziri muri ako karere.
Mu butumwa bwe i Lubumbashi (Haut-Katanga), Umugaba Mukuru za FARDC, General Christian Tshiwewe yasuye aba basirikare bari mu mudugudu wa Baya.
"Naje kubareba no kubatera akanyabugabo. Nari narababwiye ko umutwe wanyu ari umutwe witeguye kuko ari wo ugiye kuzakora ibikorwa hamwe na SAMIDRC. Uzakorana rero n’ingabo za SADC, niyo mpamvu guhera ejo cyangwa ejobundi urugendo ruzaba rugomba gutangira.
Ndabasaba ngo mwitegure, ndimo ndahuza uyu munsi rero ku buryo ejo cyangwa ejobundi urugendo rwatangira rwo gukorana n’ingabo za SADC. "
Yikije kandi ku kubana neza hagati y’ingabo zizaba ziri ku rugamba nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ivuga.
Nyuma yo kurasa mu nkambi y’abavanwe mu byabo i Goma ku wa Gatanu, itariki ya 3 Gicurasi, SADC yavuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru ko SAMIDRC, ku bufatanye na FARDC, bigiye gukora ibikorwa bigamije guhashya inyeshyamba za M23 no kugarura amahoro n’umutekano.
Nibura abantu 18 barapfuye abandi 32 barakomereka nyuma y’iki gitero hatavugwa rumwe ku wacyigabye..