Basketball: Icyo kwitega kuri Patriots na REG BBC zigiye guhura zitaratsindwa

Basketball: Icyo kwitega kuri Patriots na REG BBC zigiye guhura zitaratsindwa
Mu mpera z’icyumweru, ku wa Gatanu, tariki 15 Werurwe 2024 hateganyijwe umukino w’abakeba muri Basketball y’u Rwanda, uzahuza Patriots BBC na REG BBC.
Uyu mukino uzabera muri Lycée de Kigali saa 20:00. Uzabanzirizwa n’uwo Kigali Titans izakiramo APR BBC saa 18:00.
Uyu mukino uje mu gihe cyiza, ku munsi wa 15 wa shampiyona, aho amakipe yombi abakinnyi bayo batangiye kumenyerana.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byo kwitega bishobora kuzatuma uva iwawe ukishyura 5000 Frw cyangwa 10 000 Frw kugira ngo uzihere ijisho ibi birori bya Basketball.
Umutoza wa REG BBC ahanzwe amaso
Ni umwaka wa mbere, Umutoza Mushumba Charles ari gutoza Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe ingufu.
Ni umwe mu bahanzwe amaso muri uyu mukino kuko yaherukaga mu ikipe ihatanira igikombe mu 2016, IPRC Huye igitwara ibikombe. Icyo gihe yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bibiri, icya shampiyona isanzwe ndetse na Playoffs.
Amatsiko ni menshi ku bakunzi ba Basketball bibaza uko azitwara muri uyu mukino ariko by’umwihariko muri iyi kipe nyuma y’imyaka umunani bigaragara ko atoza ku rwego rudahambaye.
Uretse kuba aya makipe yombi amaze imyaka 10 asimburana mu kwegukana ibikombe bya shampiyona, ikindi gikomeza uyu mukino ni ukuba ariwo wa mbere ukomeye amakipe yombi agiye gukina muri uyu mwaka. Ibi biterwa nuko muri Shampiyona y’u Rwanda amakipe atatu ariyo asa nk’ari ku rwego rumwe kandi rwo hejuru (APR BBC, REG na Patriots) bityo wifuza gupima imwe, uyirebera ku mukino wazihuje n’indi.
Ku rundi ruhande, Umutoza wa Patriots BBC, Henry Mwinuka ari mu mwaka wa kabiri, nyuma yo kugaruka muri iyi kipe avuye muri REG BBC.
Ni umwe mu bazwiho gutwara ibikombe cyane kuko muri bitanu biheruka afitemo bine, ni ubwo umwaka ushize yatsinzwe na APR BBC nabi cyane muri ½ cy’Imikino ya Kamarampaka. Ubu bunararibonye bwe ni kimwe mu byo azifashisha cyane muri uyu mukino.
Amakipe yombi ari mu bihe byiza
Biragoye kugira aho uhengekera uyu mukino mu bijyanye n’ikipe ishobora kuwutsinda kuko amakipe yombi ari mu bihe byiza bityo bikaba bitoroheye abasesenguzi mu kugira iyo baha amahirwe yo kuzataha imyenyura.
Patriots BBC izakira umukino iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10 inganya na REG BBC iyikurikiye, mu gihe yombi ari inyuma ya APR BBC iyoboye urutonde rwa shampiyona nayo banganya amanota 10.
Bamwe mu bakinnyi bo guhangwa amaso barimo William Perry, Frank Kamdoh, Kenneth Gasana n’Umunya-Serbia, Nikola Scekic uherutse kwiyongera muri Patriots BBC.
Ni mu gihe ku ruhande rwa REG BBC barimo Pitchou Manga, Victor Mukama, Kendall Gray n’abandi bari mu bategerejwe cyane.
Kwinjira kuri uyu mukino ni 5000 Frw na 10 000 Frw muri VIP, aho ushobora kugura itike unyuze kuri https://ticqet.rw/#/


