Barack Obama yahishuye indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Aug 13, 2024 - 09:46
 0  199
Barack Obama yahishuye indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Barack Obama yahishuye indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Aug 13, 2024 - 09:46

Mu gihe impeshyi y’uyu mwaka iri kugana ku mpera, yaranzwemo n’indirimbo zakunzwe na benshi barimo na Barack Obama wasohoye urutonde rw’indirimbo 43 zamunyuze muri iyi mpeshyi.

Nk’uko bisanzwe buri mwaka Barack Obama wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura wa USA, yerekana indirimbo hamwe na filime zamunyuze. Ibi abikora inshuro 2 mu mwaka, aho abikora mu mpeshyi no mu mpera z’umwaka.

Kuri ubu Barack Obama uzwiho gukunda umuziki cyane, akoresheje imbuga nkoranyambaga yerekanye indirimbo 43 zamuryoheye mu mpeshyi ya 2024 ndetse akaba ari nazo yumvise inshuro nyinshi.

Uru rutonde ruyobowe n’umuhanzi Shaboozey ugezweho muri Amerika ukora injyana ya Country Music. Indirimbo ye yise ‘A Bar Song’ niyo yaryoheye Obama mu mpeshyi ya 2024 kurusha izindi zose.

Kuri uru rutonde kandi hagaragayeho abahanzi nyafurika barimo Tems mu ndirimbo ye ‘Love Me JeJe’, Rema muri ‘Yayo’ hamwe na Tyla mu ndirimbo ye ‘Jump’ yakoranye na Gunna.

Mu bahanzi bakomeye bafashije Barack Obama kuryoherwa n’iyi mpeshyu barimo Beyoncé, Dr. Dre, Billie Eillish, Charli XCX, Rolling Stones, Jill Scott n’abandi.

Igitangaje kandi n’uko Barack Obama yanerekanye indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare bapfuye gusa indirimbo zabo akaba yarakunze kuzumva muri iyi mpeshyi. Aba barimo Tupac Shakur, Bob Marley hamwe na Elta James.

Dore urutonde rw’indirimbo 43 zanyuze Barack Obama mu mpeshyi ya 2024:

T. Clementine I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 624 572