Bamwe mu barwanyi ba FDLR bishyikirije inzego z’umutekano mu Rwanda

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bishyikirije inzego z’umutekano mu Rwanda
Abarwanyi batatu bari mu mutwe wa FDLR bakerakera mu mashyamba yo muri Congo, bishyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Bambutse umupaka uhuza u Rwanda na RDC muri iki gitondo banyuze mu Kibaya, mu mudugudu wa Kigezi, akagari ka Kageshi, umurenge wa Busasamana.
Amakuru abaturage batangarije Abanyamakuru avuga ko’ aba baje ari batatu bitwaje imbunda eshatu n’icyombo cya Colonel babanaga ahitwa Kibati, ku kirunga cya Nyiragongo.
Bose bakomoka muri kariya gace ka Busasamana.
Nyuma yo kugera iwabo w’umwe batumijeho umukuru w’Umudugudu, ahageze ahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, na we yiyambaza ingabo zahise ziza kubareba.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Umuseke, Mayor w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yemereye UMUSEKE mu kiganiro twagiranye ko ari impamo.
Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’ukuboza Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco mu nama yagiranye n’abaturiye ikibaya gihuza u Rwanda na RDC yanenze ababyeyi barebera abana bajya mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC abasaba kubaganiriza bagataha.
IVOMO:UMUSEKE