Bamuteraguye ibyuma azira gutabara! Umugabo yatewe icyuma mw'ijosi atabara nyirabukwe

Feb 9, 2024 - 18:35
 0  369
Bamuteraguye ibyuma azira gutabara! Umugabo yatewe icyuma mw'ijosi atabara nyirabukwe

Bamuteraguye ibyuma azira gutabara! Umugabo yatewe icyuma mw'ijosi atabara nyirabukwe

Feb 9, 2024 - 18:35

Umugabo mu gace ka Kericho yatewe icyuma agerageza gukiza nyirabukwe mu gihugu cya Kenya.

Ku wa kane, tariki ya 8 Mutarama, umugabo w’igikwerere yatewe icyuma mu gace ka Kaplemeiwet ka Kipkoiyan, mu ntara ya Kericho ubwo yageragezaga gukiza nyirabukwe mu mu mirwano.

Iyi mirwano yabaye nyuma yuko abagore babiri batangiye gutongana bakekwaho kuba inyabutatu y’urukundo, umwe avuga ko undi yashakaga kwiba umugabo, bivugwa ko aryamanaga nabo bombi. Nk’uko abaturanyi babonye ibyabaye babitangaza, ngo uyu mugabo yagerageje gukiza nyirabukwe gukubitwa, ubwo uwamuteye icyuma yibeshye amutera icyuma mu ijosi.

Uyu nyakwigendera wari utuye mu nzu imwe na nyirabukwe, amaze kumva urusaku rwinshi mu rugo rwe, yihutiye kujya aho, ariko asanga intambara yakomeye.

Ageze aho byabereye, uyu mugabo yababajwe cyane no kubona mwene wabo ( nyirabukwe) yakubiswe kandi abaraho bamuhatira gutabara no kumukiza.

Ikibabaje ni uko igihe yari ahagaze hagati yabo bombi kugira ngo ahagarike imirwano, wa mugore warakaye yakuyemo icyuma gukoreshywa mu gikoni, agambiriye gutera uwo barwanaga, maze amutera icyuma gifata uwo mugabo ku ijosi.

Abaraho babonye ko uyu mugabo bamuteye icyuma bagerageza kurokora ubuzima bwe, mu gihe uwateye yifashishije ako kavuyo yahise ahungira ahantu hatazwi.

Uwabyiboneye yagize ati: “Uwo mugore yamuteye icyuma mu ijosi, ariko yari agambiriye kugitera nyirabukwe, avuga ko yibye umukunzi we.”

Abapolisi bo mugace ka Sosiot, bihutiye kujyera aho ibyo byabereye, bahise bajyana umurambo mu bitaro bya Kericho Referral, aho ari gukorerwa isuzuma nyuma y’urupfu. Aba bapolisi kandi batangiye iperereza mu gushakisha uwatorotse, basaba abaturage gutanga amakuru ayo ari yo yose ajyanye n’aho aherereye kugira ngo uru rubanza rwihute.

Ku ya 23 Mutarama, undi mugabo yatewe icyuma mu nzu iri mu gace ka Mwariki i Makuru, nyuma yo gutongana n’umugore kubera gukekwaho kumuca inyuma.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06