Imanzi Agency Ltd yateguye Iserukiramuco ryihariye ku bakobwa b’abirabura ’Miss Black Festival’ (Video)

Imanzi Agency Ltd yateguye Iserukiramuco ryihariye ku bakobwa b’abirabura ’Miss Black Festival’ (Video)
Impaka zari zose mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n’abazanye umushinga w’iserukiramuco ry’ubwiza n’ubuhanzi ‘Miss Black Festival’.
Iryo serukiramuco hazaba harimo amarushanwa y’abakobwa bazaba barushanwa mu bijyanye n’ubwiza, umuco n’imishinga itanga icyizere.
Rizahuza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika n’ahandi ariko b’abirabura; aho umukobwa uzahiga abandi mu kugira ubwiza, umuco n’imishinga itanga icyizere azahembwa miliyoni 15 Frw mu gihe ibisonga bye bibiri bizahabwa miliyoni 5Frw buri umwe.
Uyu mushinga wazanywe na Imanzi Agency Ltd, ivuga ko yahawe uburenganzira na Minisiteri ifite urubyiruko n’ubuhanzi mu nshingano.
Abanyamakuru babajije aho iri ryiswe iserukiramuco ritandukaniye n’amarushanwa y’ubwiza yahagaritswe nyuma y’ibibazo byagaragaye muri Miss Rwanda.
Umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd, Moses Byiringiro, yavuze ko icyo bateguye atari amarushanwa y’ubwiza ahubwo ari iserukiramuco ariko rizaba ririmo n’agace ko gutoranya umukobwa uzaba ahiga abandi mu kugira ubwiza, umuco n’imishinga itanga icyizere.
Yasobanuye ko rizahuza abakobwa b’abirabura bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, mu rwego rwo kubatinyura no kubashyigikira mu rugendo rw’abo rw’iterambere.
Ati “Hazabamo igice cy’amarushanwa aho abakobwa 10 bazahatana mu byiciro byo kwerekana impano, umushinga no kureba umuco we ari mwiza kurusha uw’abandi.”
Ni ibyashimangiwe n’Umuvugizi w’iri serukuramuco, Honorine Ruzigamanzi wavuze ko mu bikorwa bizaba birimo harimo kugaragaza umuco wo mu bihugu bitandukanye.
Ni iserukiramuco riri gutegurwa n’Abanyarwanda, rigizwe n’ibyiciro bitatu, bibiri bya mbere bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’uko hari ibihugu birimo umutekano muke muri Afurika, mu gihe irushanwa nyirizina ryo rizabera mu Rwanda.
Kugeza ubu abakobwa bifuza guhatana, bazatangira kwiyandikisha kuva ku wa 16 Gashyantare 2024 kugeza ku wa 16 Werurwe 2024.
Abifuza kwiyandikisha barasabwa kunyura kuri uru rubuga: missblackworldfestival.com
Ku wa 23 Werurwe 2024 hazaba ijonjora rya mbere ry’ibanze rizasiga abahatana 20, ku wa 20 Mata 2024 habe ijonjora rya kabiri ry’ibanze risigemo abahatana icumi bazahita batangira umwiherero uzabera mu Rwanda ku wa 20 Gicurasi 2024.
Ni umwiherero w’iminsi itanu uzarangira ku wa 25 Gicurasi 2024, ahazatangwa amakamba ku bazaba bahatanye muri iri rushanwa.
Uretse iri rushanwa, muri iri serukiramuco hategerejwemo igitaramo ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye birimo ibyo kumurika imico itandukanye.