Bagarutse kubaka amashuri mu Rwanda ndetse bubakira n’abaturage nyuma yuko bageze muri Canada ubuzima bukabahira-[Reba amashusho hano]
![Bagarutse kubaka amashuri mu Rwanda ndetse bubakira n’abaturage nyuma yuko bageze muri Canada ubuzima bukabahira-[Reba amashusho hano]](https://www.bigezwehotv.rw/uploads/images/202402/image_870x_65bf5f44c5411.jpg)
Bagarutse kubaka amashuri mu Rwanda ndetse bubakira n’abaturage nyuma yuko bageze muri Canada ubuzima bukabahira-[Reba amashusho hano]
Muri Rwanda day yabereye i Washington muri Leta zunze ubumwe za America , yitabiriwe n’abanyarwanda baturutse hirya no hino ku isi.
Muri iyi Rwanda day , abakobwa babiri b’impanga bashimiye H.E Paul Kagame, nyuma yuko bamusabye ikibanza cyo kubakiramo abaturage bakagihabwa .
Aba bakobwa babiri basabye ikibanza muri 2013 ubwo H.E Paul Kagame yasuraga Abanyarwanda muri Canada , icyo gihe yarakibemereye ndetse bagihabwa mu Bugesera .
Aba bakobwa bafatanyije n’inshuti zabo baje kubakira amashuri Abanyarwanda ndetse bubaka n’amazu y’abaturage.
Kuri ubu aba bakobwa batanga arenga million 200 z’amanyarwanda ku mwaka yo gufasha kuri ayo mashuri bubatse , ndetse muri iyi Rwanda day basabye abandi Banyarwanda ko gufasha AbaturaRwanda batabiharira Leta ,ahubwo ko nabo bakwiye gutanga umusanzu.
Raba videwo.