Bad Rama aratabaza asaba amasengesho abakunzi be

Bad Rama aratabaza asaba amasengesho abakunzi be
Bad Rama uri mu bagabo bafite izina mu myidagaduro y’u Rwanda yasabye amasengesho nyuma y’uburwayi bumumereye nabi nubwo atazi neza ubwo aribwo kuko n’abaganga babuyobewe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama yavuze ko arembye bikomeye ndetse akeneye amasengesho y’abamukurikira kuko abaganga bayobewe n’ubwoko bw’indwara afite.
Ati “Nshuti zanjye maze icyumweru mu buribwe bukomeye, abaganga babuze indwara bansubiza mu rugo nanubu sinzi icyo ndwaye. Umubiri uri kundya, nkagira umuriro mwinshi munsengere uburibwe buhagarare, murakoze.”
Uyu mugabo washinze sosiyete ya The Mane Music, yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashinga iyitwa The Mane Hub, mu minsi ishize akaba yari yatangiye gushyira hanze filime y’uruhererekane ‘Diyana’ yari amaze igihe ategura.
The Mane Music yashinzwe na Bad Rama yanyuzemo abahanzi nka Marina, Queen Cha, nyakwigendera Jay Polly, Calvin Mbanda n’abandi bagiye bakorana batandukanye.