Azzizi wari umufana ukomeye akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports yitabye Imana

Feb 11, 2025 - 12:33
 1  561
Azzizi wari umufana ukomeye akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports yitabye Imana

Azzizi wari umufana ukomeye akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports yitabye Imana

Feb 11, 2025 - 12:33

Umufana ukomeye wa Kiyovu Sports, Harerimana Abdul Aziz ‘Nzinzi’, yitabye Imana azize uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Gashyantare 2025, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Kiyovu Sports yatakaje uyu mukunzi wayo.

Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yari arwariyemo.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, yahamije aya makuru y’uko uyu mugabo yazize uburwayi.

Ati "Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bubabajwe n’urupfu rw’umukunzi wacu, akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports [...], akaba azize uburwayi, yaguye mu bitaro bya CHUK."

Aziz ni umwe mu bafana bakundaga kuba hafi Kiyovu Sports mu bihe byose yaba irimo, ndetse abamuzi ku kibuga ntiyahasibaga yisize irangi nubwo ikipe ye iri ku mwanya wa nyuma.

Si Urucaca yafanaga gusa kuko yari n’umufana ukomeye w’amakipe y’u Rwanda, haba muri Ruhago, Basketball, Volleyball n’ahandi.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06