Andi makuru kuri wa musaza w’i Gatsibo n’uwo bafatanyije gutwika inzu bari bahanuriwe ko irimo Akayabo ka madayimoni

Jun 20, 2024 - 02:54
 0  350
Andi makuru  kuri wa musaza w’i Gatsibo n’uwo bafatanyije gutwika inzu bari bahanuriwe ko irimo Akayabo ka madayimoni

Andi makuru kuri wa musaza w’i Gatsibo n’uwo bafatanyije gutwika inzu bari bahanuriwe ko irimo Akayabo ka madayimoni

Jun 20, 2024 - 02:54

Umusaza wo mu Karere ka Gatsibo afatanyije ‘n’intumwa y’umukozi w’Imana’ batawe muri yombi, bakekwaho gutwika inzu y’uwo musaza nyuma y’aho hari umugore wiyita umukozi w’Imana wamubwiye ko iyo nzu irimo amadayimoni ya karande amuteza uburwayi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rubira mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Inzu yatwitswe n’umuturage witwa Ruyuki Elias, aho yari yarayubakiwe n’umuhungu we.

Bivugwa ko umukozi w’Imana witwa Riziki Paulina Nyirandekezi uba muri Giti mu Karere ka Gicumbi yoherereje intumwa uwo musaza amubwira ko iyo nzu barimo irimo karande z’umuryango ari nazo zibateza uburwayi kuko yakundaga kurwara.

Uwo musaza yahise afatanya n’iyo ntumwa yohererejwe n’umukozi w’Imana barayisenya afata umwanzuro wo kwimukira mu Murenge wa Kiramuruzi kugira ngo ahunge ayo madayimoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Kanamugire Innocent, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo wisenyeye inzu n’undi woherejwe na Pasiteri ngo amufashe gusenya iyo nzu bose bari gukurikiranwa na RIB nyuma yo gusenya iyo nzu.

Ati “Nk’ubuyobozi rero ni ugukora ubukangurambaga mu baturage n’ababigisha mu matorero tukabasaba kwirinda inyigisho z’ubuyobe bakamenya gushishoza bakamenya ikibi n’icyiza.”

Ubuyobozi bwasabye abaturage kandi kwirinda inyigisho z’ubuyobe ngo kuko kenshi zibaganisha ahabi.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hakunze kugaragara abaturage bacengewe n’inyigisho z’ubuyobe zirimo izibasaba gukura abana mu ishuri, izibasaba kutubahiriza gahunda za Leta nko gutanga mituweli, kwikingiza n’izindi nyinshi.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461