Amerika yahamagariye abenegihugu bayo kuva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byihuse

Amerika yahamagariye abenegihugu bayo kuva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byihuse
Amerika yahamagariye, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 28 Mutarama 2025, abenegihugu bayo kuva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha make ambasade yabo hamwe n’izindi zitandukanye i Kinshasa harimo n’iy’u Rwanda zibasiwe n’abigaragambyaga.
Ambasade ya Amerika yagize iti: “Kubera ubwiyongere bw’urugomo mu Mujyi wa Kinshasa, Ambasade ya Amerika irasaba ko Abanyamerika bajya mu bwihisho bakanagenda mu mutekano.”
Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwayo, Ambasade ya Amerika yongeyeho ko ingendo z’ubucuruzi ziva ku kibuga cy’indege cya N’Djili muri Kinshasa zigifunguye .