Amerika yageneye DRC inkunga ya miliyoni 414 z’Amadolari

Amerika yageneye DRC inkunga ya miliyoni 414 z’Amadolari
Amerika yavuze kuri uyu wa Gatatu ko izatanga inkunga ingana na miliyoni 414 z’amadolari y’ubutabazi kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho abantu barenga miliyoni 25 bakeneye ubufasha nkubwo, bangana na hafi kimwe cya kane cy’abatuye iki gihugu.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bigo by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Ibiribwa n’Ubuhinzi, Jeffrey Prescott, yatangarije Reuters ko umubare munini w’ayo mafaranga uzajya mu bigo by’Umuryango w’Abibumbye n’imiryango itanga ubufasha bwihuse bw’ibiribwa, ubuvuzi n’imirire, aho kuba, amazi, isuku n’isukura.
Prescott, watangaje ku mugaragaro iyi nkunga i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu ushize hamwe na Ambasaderi wa Amerika muri DRC, Lucy Tamlyn, yagize ati: "Iyi nkunga kandi ikubiyemo inkunga itaziguye y’ibicuruzwa by’ubuhinzi biva mu bahinzi b’abanyamerika."
Prescott yavuze ko nyuma y’iyi, inkunga yose Amerika imaze guha DRC kuva mu Kwakira umwaka ushize imaze kugera kuri miliyoni 838 z’amadolari.
Umuryango w’Abibumbye wasabiye DRC inkunga ya miliyari 2.6 z’amadolari muri uyu mwaka ariko uvuga ko hamaze gutangwa kimwe cya gatatu gusa kandi OMS Yaburiye mu kwezi gushize ko abana barenga miliyoni bafite ibyago byo kwibasirwa n’imirire mibi ikabije muri Congo.
Prescott yavuze ko yizeye ko inkunga z’Amerika zizashishikariza ibindi bihugu na byo "guhaguruka" no gufasha DRC.