Amerika nk'igihugu gikomeye mubya gisirikare ntigishaka ko Ukraine yinjira muri NATO

Amerika nk'igihugu gikomeye mubya gisirikare ntigishaka ko Ukraine yinjira muri NATO
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarwanyije icyifuzo cya Ukraine cyo kwinjira mu Muryango wo gutabarana, NATO, ku mpamvu yo kwirinda intambara y’ibihugu biwugize n’u Burusiya.
Ikinyamakuru Foreign Policy cyatangaje ko u Budage na bwo budashyigikiye ko Ukraine yinjira muri uyu muryango mu gihe yo n’u Burusiya biri mu ntambara kuva muri Gashyantare 2022.
Gisobanura ko ibihugu birimo Pologne, Estonia, Latvia na Lithuania biri kurwana kuri Ukraine kugira ngo inama ya NATO izabera i Washington D.C izafatirwemo icyemezo kiyemerera kwinjira muri uyu muryango.
Ibi bihugu bigaragaza ko kwinjira muri NATO kwa Ukraine kwazayifasha gutabarwa n’ibihugu bigize uyu muryango, hashingiwe ku ngingo ya 5 y’uko iyo igihugu kinyamuryango iyo gitewe, bifatwa nk’aho wose utewe.
Bigaragaza kandi ko Ukraine ibaye yinjiye muri NATO, ibihugu biyigize byahendukirwa kurusha kujya biha iki gihugu ubufasha bw’intwaro binyuze mu nzira zigoranye.
Abayobozi bavuganye n’iki kinyamakuru batangaje ko Amerika n’u Budage bibona igikwiye ari ugukomeza guha Ukraine ubufasha nk’uko bisanzwe, bidasabye ko ibanza kwinjira muri NATO.
Ibi bihugu byombi bigaragaza ko kwinjira muri NATO kwa Ukraine kwatuma haba intambara ngari hagati y’uyu muryango n’u Burusiya.
Batangaje ko USA yasabye ibihugu bishyigikiye ko Ukraine yinjira muri NATO ko bitazazamura iki gitekerezo mu gihe cy’inama izabera i Washington D.C, kuko ngo cyatuma habaho ugucikamo ibice.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, agaragaza ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye igihugu cye gitera Ukraine ari uko yashakaga kujya muri NATO.