Amerika: Hari impungenge ko abamamaza President Joe Biden bakoresheje Tik Tok bashobora kuba bari kwibwa amabanga yabo

Feb 13, 2024 - 09:02
 0  67
Amerika: Hari impungenge ko abamamaza President Joe Biden bakoresheje Tik Tok bashobora kuba bari kwibwa amabanga yabo

Amerika: Hari impungenge ko abamamaza President Joe Biden bakoresheje Tik Tok bashobora kuba bari kwibwa amabanga yabo

Feb 13, 2024 - 09:02

Abashinzwe kwamamaza Perezida Joe Biden gutorerwa kongera kuyobora Amerika bahagaze ku cyemezo bafashe cyo gukoresha urubuga mpuzambaga rwa TikTok.

Baravuga ko ari uburyo bw’ingenzi bwo kugera ku bakiri bato bazagira uruhare mu matora muri Amerika.

Abashinzwe kwamamaza Perezida Biden bakoresheje uru rubuga bwa mbere bamwerekana asubiza ibibazo ku cyumweru ku mukino wa Super Bowl ukundwa cyane muri Amerika. 

Bavuga ko abantu bagera kuri miliyoni 5 bamaze kumureba kuri urwo rubuga kandi imibare ikomeje kwiyongera.

Gusa ibyo barabikora mu gihe abo mu butegetsi bwa Biden ubwabo bemeza ko hakiri impungenge zo kumenya niba leta ya gikomuniste y’Ubushinwa yaba idakoresha uru rubuga mu kuneka amakuru y’abarukoresha.

VOA ivuga ko umujyanama wa perezidansi y’Amerika mu by’umutekano, John Kirby, yavuze ko hakiri impungenge mu byerekeye gukoresha urubuga rwa TikTok kuri mudasobwa cyangwa telefoni bya Leta y’Amerika.

Yaba ibiro bya Leta y’Amerika bishinzwe iperereza (FBI) cyangwa inama y’igihugu y’itumanaho batangaje ko ikigo cy’Abashinwa ByteDance cyavumbuye urubuga TikTok, gishobora gutanga amakuru y’abarukoresha yerekeye ibyo barebye kuri mudasobwa, aho baherereye, n’ibimenyetso byihariye biranga umuntu bifatiye ku intoke ze.

Mu mwaka wa 2022, Perezida Biden yashyize umukono ku itegeko ribuza abakozi ba leta y’Amerika babarirwa hafi muri miliyoni 4 gukoresha uru rubuga ku bikoresho bya leta, uretse abo mu nzego z’umutekano n’izishinzwe kubahiriza amategeko.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270