AMAVUBI YANYAGIYE SUDAN IBITEGO 3-0 AGERA MURI ½ CYA CECAFA U18

Dec 1, 2023 - 23:59
 0  300
AMAVUBI YANYAGIYE SUDAN IBITEGO 3-0 AGERA MURI ½ CYA CECAFA U18

AMAVUBI YANYAGIYE SUDAN IBITEGO 3-0 AGERA MURI ½ CYA CECAFA U18

Dec 1, 2023 - 23:59

Amavubi ya batarengeje imyaka 18 yageze muri ½ cya CECAFA U-18 nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 3-0, mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A.

Muri uyu mukino wabereye kuri Jomo Kenyatta Stadium ( Kisumu),Amavubi yashakaga kugera mu cyiciro gikurikiraho yayoboye uyu ukino ndetse anyagira iyi kipe ya Sudani.

Igitego cya mbere cy’Amavubi cyabonetse ku munota wa 37 gitsinzwe na Ndayishimiye Didier ndetse nicyo rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere.

U Rwanda rwabonye igitego cya kabiri ku munota wa 63 gitsinzwe na kapiteni Hoziyana Kennedy kuri penaliti, nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa Ndayishimiye Didier mu rubuga rw’amahina.

Irakoze Jean Paul winjiye mu kibuga asimbura Sibomana Sultan Bobo, yaje gutsindira Amavubi igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 84. Umukino warangiye ari 3-0.

Mu wundi mukino wo mu itsinda A,Kenya yatsinze Somalia 4-1. Kenya yazamutse iyoboye itsinda A n’amanota 9, Amavubi amanota 6, Somalia 3 na Sudani yasoje n’ubusa.

Amavubi azakina n’izaba iya mbere mu itsinda B rizasozwa ku munsi w’ejo.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461