Amateka y’indirimbo ‘Kassongo’ ikomeje kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga

Amateka y’indirimbo ‘Kassongo’ ikomeje kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga
Indirimbo ‘Kassongo’ ni imwe muzikomeje kwigarurira imbuga nkoranyamba mu buryo budasanzwe bamwe bagakeka ko yadutse vuba, nyamara imaze imyaka igera kuri 47 ihimbwe.
Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko TikTok, ndahamya ntashidikanya ko indirimbo ‘Kassongo’ ikomeje kwifashishwa mu mashusho magufi asekeje (memes) ujya uyumva.
Mu gihe iyi ndirimbo ikomeje gukundwa ku muvuduko wo hejuru, benshi bakomeje kwibaza inkomoko yayo cyane ko iri kwifashishwa cyane n’urubyiruko nyamara yarahimbwe bamwe bataravuka.
Iyi ndirimbo yahimbwe mu mwaka wa 1977, ihimbwe na ‘Orchestre’ yitwa ‘Super Mazembe’, aho bayihimbye mu rurimi rw’i Lingala ruzwi cyane mu gihugu cya Congo.
Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze abantu barayikunze cyane ndetse yakomeje kuvugwa cyane mu gihe kigera ku myaka 30, aho yajyaga ikinwa kenshi kuri radiyo zitandukanye yaba muri Congo, Kenya ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika byari bizi iyi orchestre.
Inshamake y’icyo indirimbo ivuga
Muri make iyi ndirimbo yavugaga ku nkuru y’umugore waririmbiraga umugabo we witwa ‘Kassongo wa Kanema’ wari warataye urugo akigendera.
Muri iyi ndirimbo abaririmbyi baba basa n’abavuga mu mwanya w’umugore, aho umugore yari afite agahinda kenshi ko kuba atari kumwe n’umugabo we kandi atazi n’aho aba, aho yamusabaga ko yagaruka bakongera kwiyunga kuko ubuzima bwari bukomeje kumugora mu gihe atamubona hafi.
Amateka ya ‘Orchestre’ Super Mazembe
Orchestre Super Mazembe ni itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 1967, rishingirwa mu cyahoze ari Zaire (Ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).
Icyakora iri tsinda ntiryigeze rikomeza gukorera muri Congo, kuko mu mwaka wa 1974 baje kwimukira i Nairobi muri Kenya baba ariho bakomereza ibikorwa by’umuziki, ari naho bahimbiye iyi ndirimbo ‘Kassongo’ mu 1977.
Uretse iyi ndirimbo yabiciye bigacika muri icyo gihe, iri tsinda ryaje kwamamara no mu yindi ndirimbo yitwa ‘Shauri yako’ yabaye ikimenyabose.
Kuki iyi ndirimbo yongeye kugaruka?
Nubwo iyi ndirimbo ikomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, gusa ijwi ryumvikana riyiririmba ari naryo ryatumye yongeye kugarukwaho cyane, ntabwo ari iry’iyi orchestre ndetse n’uba ari kuririmba ntaho ahuriye nayo.
Mu minsi ishize nibwo umupasiteri wo mu gihugu cya Uganda, ubwo yarimo kwigisha abakiristu be asa n’ubaganiriza ku nkuru za kera z’uburyo iyi ndirimbo yari ikunzwe cyane.
Ubwo yaririmbagaho gato agira ngo abumvishe uko yabaga imeze, nibwo abantu bamufataga amashusho batangira kuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ari ryo jwi rikomeje kuzenguruka ririmba iyi ndirimbo.