Amashusho ya Eric Semuhungu aryamanye n’umusore mugenzi we akomeje kuvugisha benshi

May 9, 2024 - 08:06
 0  476
Amashusho ya Eric Semuhungu aryamanye n’umusore mugenzi we akomeje kuvugisha benshi

Amashusho ya Eric Semuhungu aryamanye n’umusore mugenzi we akomeje kuvugisha benshi

May 9, 2024 - 08:06

Amashusho ya Eric Semuhungu aryamanye n’umusore mugenzi we yongeye kurikoroza nyuma y’uko uyu muhungu agarutse mu Rwanda akikoma abo yita ko bayashyize hanze.

Mbabazi Shadia [Shaddyboo] na Uzabakiriho Cyprien [Djihad] bashyizwe mu majwi na Eric Semuhungu bamaganiye kure ibyo aherutse gutangaza ko aribo bashyize hanze amashusho ye aryamanye n’undi musore.

Akigera mu Rwanda, Eric Semuhungu yagiye ku mbuga nkoranyambaga asobanura ibyatumye yirukanwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akomoza ku mashusho ye yagiye hanze ari gukora imibonano mpuzabitsina n’undi musore.

Semuhungu yavuze ko yakuwe muri Amerika bitewe n’ibibazo by’ibyangombwa bye (Green Card) ndetse ko atari yemerewe kugumayo nyuma y’urupfu rw’umugabo we.

Ku bijyanye n’amashusho ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu 2020, Semuhungu yashyize mu majwi abarimo Shaddyboo, Djihad n’uwitwa Cadette uba muri Amerika, avuga ko aribo bamuhemukiye cyane bagasakaza ayo mashusho.

Shaddyboo na Djihad ubwo bari mu kiganiro cyanyujijwe ku rubuga rwa X, bavuze ko ibyo Semuhungu abashinja ari ibinyoma byambaye ubusa ahubwo ari we wakoze amakosa yo kwifata ayo mashusho akayaha abandi bantu yitaga inshuti ze bikarangira akwirakwijwe ahantu hose. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06