Amasengesho y’abafana ba Bayern ni menshi kuri Thomas Tuchel ushobora kwerekwa umuryango

Amasengesho y’abafana ba Bayern ni menshi kuri Thomas Tuchel ushobora kwerekwa umuryango
Thomas Tuchel utoza FC Bayern Munich, akomeje kugorwa n'iminsi, nyuma y'uko ikipe ye inaniwe gutsinda Bochum iri ku mwanya wa 11.
Biragoye ko Bayern Munich yakongera kwegukana igikombe cya Shampiyona mu Budage nk'uko yari imaze imyaka 12 ibikora yikurikiranya.
Si ubwa mbere muri shampiyona hagati yaba iri mu myanya yo hagati, nyuma igaca ruhinga inyuma andi makipe ikegukana, igikombe. Ibyo nubwo yabikoraga, yabikoraga imeze neza. Kugeza ubu Bayern Munich yatangiye gutsindwa umusubirizo, akaba ari nabyo byatangiye gutuma benshi bibaza ko Thomas Tuchel yaba agiye kwirukanwa.
Mbere y'uko Bayern Munich itsindwa na Bochum ibitego bitatu kuri bibiri, yari yabanje gutsindwa ba Bayer Leverkusen muri shampiyona. Ni nako kandi muri UEFA champions league, Bayern Munich yatsindiwe mu Butaliyani na Lazio de Roma igitego kimwe ku busa.
Gutsindwa umukino wa Bochum, byatumye Bayern Munich isa naho ikuye amaso ku gikombe, dore ko yahise iruhswa amanota umunani na Bayer Leverkusen iri ku mwanya wa mbere. Bayer Leverkusen kandi yo ikomeje kugaragaza ko nta mwanya wo gutakaza ifite hamwe n'umutoza wayo Xabi Alonso.
Thomas Tuchel kugeza ubu mu mikino itatu aheruka gutoza Bayern Munich, imaze kwinjizwa ibitego birindwi, yinjiza ibitego bibiri gusa. Yatsinzwe bitatu ku busa na Bayer Leverkusen, kimwe ku busa na Lazio, na bitatu kuri bibiri na Bochum.
Ibi byo gutsindwa imikino itatu yikurikiranya, Bayern Munich yari imaze imyaka Icyenda itazi uko bisa, dore ko yabiherukaga mu Gicuransi 2015 ubwo yatozwaga na Pep Guardiola.
Kugeza ubu kandi Bayern Munich nubwo irushanwa amanota umunani na Bayer Leverkusen, harabura imikino 12 kugira ngo shampiyona y' u Budage ishyirweho akadomo. Bigoranye ko Bayer Leverkusen yakora amakosa yo gutakaza iki gikombe iri gukozaho imitwe y'intoki.
Nubwo amaso y'abafana abona ko Thomas Tuchel yaba ari hafi kwirukanwa, Jan-Christian Dreesen CEO wa Bayern Munich, yavuze ko Thomas Tuchel azatoza umukino ukurikiraho, iyi kipe izakina na Leipzig.
Ubwo Pep Guardiola yatozaga umwaka we wa kabiri muri Bayern Munich, nibwo iheruka gutsindwa imikino itatu yikurikiranya muri Gicurasi 2015. Yabanje gutsindwa na Bayer Leverkusen, FC Barcelona Muri UEFA Champions League, ndetse na ndetse na Augsburg. Gusa icyo gihe, Bayern Munich yegukanye shampiyona y' Ubudage.
Thomas Tuchel yageze Muri Bayern Munich asimbuye Julian Nagelsmann wasohotse muri iyi kipe yirukanwe.